Inzu za P Diddy ukekwaho gucuruza abantu zasatswe

Abashinzwe iperereza muri Leta ya New York muri Amerika, ku wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, basatse inzu z’umuraperi Sean ’Diddy’ Combs umenyerwe cyane nka P Diddy, ziherereye i Los Angeles na Miami, kubera ibirego uyu mugabo akurikiranyweho byo gucuruza abantu.

Umuvugizi w’Urwego rw’iperereza mu gihugu (HSI), yavuze ko iki gikorwa cyakozwe ku nzu za P Diddy, ari mu rwego rw’iperereza rikomeje kumukorwaho.

Yagize ati "Iperereza ryakozwe na HSI ku mutekano mu gihugu, ryashyizwe mu bikorwa mu kubahiriza amategeko, rikaba rigikomeje ku birego P Diddy akurikiranyweho, tubifashijwemo na HSI ya Los Angeles n’iya Miami, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bacu bashinzwe kubahiriza amategeko. Tuzatanga andi makuru arambuye uko azagenda aboneka."

Ikinyamakuru ABC News, cyatangaje ko inzego z’umutekano zagitangarije ko ibikorwa byo gusaka imitungo y’umuraperi P Diddy, biri mu rwego rwo gukora iperereza ku icuruzwa ry’abantu.

Mu kwezi k’Ukuboza, nibwo umugore ukomoka muri Canada uzwi ku mazina ya Jane Doe yatanze ikirego ashinja P Diddy, avuga ko yafashwe ku ngufu asambanijwe ku gahato mu 2003 afite imyaka 17.

Ku ya 6 Ukuboza 2023, uyu mugabo ukomeje gushinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu uko bukeye uko bwije, yahakanye ibyo aregwa avuga ko abakomeje kubimushinja bagamije kumukuraho indonke.

Yagize ati "Nta kintu na kimwe nigeze nkora kibi kuri ibyo bivugwa. Nzaharanira kurinda izina ryanjye, umuryango wanjye ndetse no kurwanira ukuri."

Ibirego bishinjwa Sean Combs byatangiye ku ya 16 Ugushyingo 2023, ubwo uwahoze ari umukunzi we, Cassandra ‘Cassie’ Ventura, yatangaga ikirego, amushinja icyaha cyo gucuruza abakobwa no kumusambanya ku gahato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka