Cardinal Robert Francis atorewe kuba Papa afata izina rya Leo XIV

Mu matora ya Papa yari amaze iminsi ibiri abera i Vatican muri Chapeli Sistine, Umunyamerika Robert Francis Prevost ni we utorewe kuba Papa, afata izina rya Gishumba rya Leo XIV.

Papa mushya Leo XIV
Papa mushya Leo XIV

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo imbaga y’abakirisitu bari bateraniye ku rubuga rwa Petero Mutagatifu, babonye umwotsi wera, ibyishimo birabarenga by’iyo nkuru y’itorwa rya Papa.

Papa Leo XIV wavutse tariki 14 Nzeri 1955, nyuma y’uko Abakaridinali batoye inshuro eshatu amajwi yagenwe adakunda, yatowe ku nshuro ya Kane.

Papa Leo XIV ni uwa 267 aho asimbuye Papa Francis witabye Imana ku itariki 21 Mata 2025, akaba yarakoreye ubutumwa igihe kinini muri Perou, muri Amarika y’Amajyepfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congratulations for our new pope. Nyagasani Yezu aguhunde Rohe Mutagatifu we akumurikire mu byo ukora byose umwizihire,ukenure ubushyo bwe hamwe nabo muzafatanya ubutumwa bose.

Iganze yanditse ku itariki ya: 9-05-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka