Bassirou Diomaye Faye ashobora kuyobora Senegal nyuma y’iminsi 10 gusa afunguwe

Mu bimaze kubarurwa mu matora yabaye muri Senegal ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, byatangajwe kuri televiziyo y’igihugu mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, byagaragaje ko Bassirou Diomaye Faye ari we watsinze amatora, ndetse n’abari bahanganye na we bemera ko batsinzwe, bamuha ubutumwa bwo kumushimira.

Bassirou Diomaye Faye watowe nka Perezida wa Senegal
Bassirou Diomaye Faye watowe nka Perezida wa Senegal

Mu ijambo rye akimara gutangazwa nk’uwatsinze amatora, Bassirou Diomaye Faye yavuze ko, iby’ibanze azibandaho cyane mu kazi ke nka Perezida wa Repubulika, ari uguharanira ubwiyunge bw’abanyagihugu, kongera kubaka inzego no gukora ku buryo ubuzima budakomeza guhenda”.

Yagize ati “Niyemeje kuzayobora igihugu mu bwiyoroshye, no mu bunyangamugayo ndetse no kurwanya ruswa mu gihugu hose”.

Ese ubundi Bassirou Diomaye Faye ugiye kuyobora Senegal ni muntu ki? Abenshi ntabwo basanzwe bumva izina rye muri Politiki y’icyogihugu.

Bassirou Diomaye Faye yavutse mu 1980, ubu afite imyaka 44 y’amavuko, kuko yizihije isabukuru ye y’amavuko ku wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024.

Bassirou Diomaye Faye, ni umugabo wubatse, ufite abagore babiri ku buryo bwemewe n’amategeko, uwa mbere akaba yitwa Marie Khone Faye naho uwa kabiri akaba yitwa Absa Faye.

Bamwe bahise batangira kwibaza, uzaba afatwa nk’umugore wa mbere muri Senegal (Première Dame/ First Lady) muri abo bombi.

Gusa nta na hamwe mu Itegeko Nshinga rya Senegal cyangwa se n’andi mategeko, hateganywa ibya ‘First Lady’, bavuga gusa ko aba ari umugore cyangwa se umugabo wa Perezida wa Repubulika. Ubwo akaba ari umuturage usanzwe wa Senegal, ku buryo ntacyo bizabangamira mu rwego rwa ‘protocole’, kuko igihe Perezida Bassirou Diomaye Faye, yajyanye n’umwe mu bagore be, azajya aba ari we First Lady, yajyanye na bo bombi bafatwe nka First Ladies.

Ikindi ni uko Bassirou Diomaye Faye, atari uwa mbere ugiye ku butegetsi muri Afurika afite abagore barenze umwe, nk’uko byatangajwe na TV5Monde.

Abamuzi bavuga ko Faye ari umuntu ugira ubushishozi mu byo akora, akaba umuntu udakunda kwigaragaza cyane. Ni umuntu ukunzwe cyane cyane ahitwa i Ndiaganiao, ku ivuko rye mu bilometero 80 uvuye i Dakar mu Murwa mukuru wa Senegal, kuko avuga ko buri ku Cyumweru ajyayo ajyanywe no gukora imirimo yo mu murima.

Mu mirimo yakoze, Faye yabaye umugenzuzi w’imisoro (inspecteur des Impôts), mu bijyanye na Politiki yabaye Umunyamabanga w’Ishyaka rya PASTEF ’Les Patriotes Africains du Sénégal pour le Travail, l’Ethique et la Fraternité’), ryari riyobowe na Ousmane Sonko, umunyapolitiki na we wari ukunzwe na benshi cyane cyane urubyiruko, ku buryo bamwe banatekerezaga ko ari we uzasimbura Macky Sall ku butegetsi.

Bassirou Diomaye Faye yakoranye bya hafi na Ousmane Sonko mu ishyaka PASTEF, ndetse kuko yangiwe kwiyamamaza muri aya matora bitewe n’uko Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo gusebanya, nubwo we yakomeje kuvuga ko ibyo byari bishingiye ku mpamvu za politiki, yahisemo gushyigikira Faye mu kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Senegal. Bassirou Diomaye Faye yiyamamaje nk’umukandida wigenga, kuko yari asanzwe ari umurwanashyaka w’Ishyaka rya PASTEF kandi ryari ryarasheshwe nk’uko byatangajwe na BBC.

Faye n'abagore be bombi
Faye n’abagore be bombi

Faye yatowe ku mwanya wa Perezida nyuma y’iminsi 10 gusa afunguwe, we na Ousmane Sonko, kuko bombi bavuye muri Gereza ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, bakirwa n’imbaga y’abaturage mu Murwa mukuru Dakar.

Bassirou Diomaye Faye, yarushije amajwi Amadou Ba, wari watanzwe nk’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, ndetse akaba ari na Minisitiri w’Intebe wa Senegal. Yaba Amadou Ba ndetse na Perezida Macky Sall ucyuye igihe, bashimiye Bassirou Diomaye Faye ku ntsinzi ye y’amateka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka