Afurika y’Epfo: Jacob Zuma yarokotse impanuka y’imodoka

Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yarokotse impanuka y’imodoka mu ijoro ryakeye, agonganye n’umuntu wari utwaye imodoka kandi yasinze, maze abo mu ishyaka rya Politiki aherutse gushinga, batangira gushinja ishyaka rya ANC riri ku butegetsi kuba ryagize uruhare muri iyo mpanuka.

Jacob Zuma yarokotse impanuka y'imodoka
Jacob Zuma yarokotse impanuka y’imodoka

Mu itangazo ryasohowe n’umuvuguizi w’ishyaka rya Zuma, uMkhonto we Sizwe (MK), Nhlamulo Ndhlela, yagize ati "Impanuka ebyiri z’imodoka mu gihe cy’umwaka n’igice gusa, kandi zose zigatezwa n’abavugwa ko ‘ari abashoferi basinze’ bagenda bakagonga imodoka ya Perezida Zuma. Ibyo bigaragaza ko ari ugushaka kumwica babigambiriye".

Ndhlela yavuze ko iryo shyaka rya Zuma,rimaze iminsi rikurikirana ibintu bimubaho, ku butegetsi bwa Perezida Cyril Ramaphosa, nyuma y’uko mu kwezi k’Ukwakira 2023, Zuma atangaje ko azongera akiyamamaza mu matora ataha ahagarariye ishyaka rye rya MK, kugira ngo yongere asubire muri Politiki neza.

Zuma wahoze ari umwe mu bayobozi b’ishyaka ANC (African National Congress ‘ANC’ ), yaryirukanywemo mu 2018 ashinjwa ibyaha birimo ruswa.

Impanuka y’imodoka yakoze, yabaye nyuma y’uko ku wa Kane tariki 29 Werurwe 2024, Komisiyo y’amatora ya Afurika y’Epfo, yatangaje ko Zuma akumiriwe kuziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe ku itariki 29 Gicurasi 2024.

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko umushoferi w’imyaka 51 wari utwaye imodoka yasinze, ari we wagonze Jacob Zuma, ku bw’amahirwe ntagire icyo aba agahita ajyanwa iwe mu rugo, ariko ko uwo mushoferi yahise atabwa muri yombi mu Ntara ya KwaZulu Natal, akurikiranyweho ibyaha byo gutwara imodoka yasinze ndetse n’uburangare.

Ikinyamakuru RFI cyatangaje ko Zuma w’imyaka 81 y’amavuko, ashaka kongera kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu gihe Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo ritegenya ko nta muntu wemerewe kwiyamamaza kuri uwo mwanya, mu gihe yaba yarakatiwe n’inkiko igifungo kirengeje amazi cumi n’abiri.

Zuma yakatiwe n’urukiko gufungwa amezi cumi n’atanu, ariko aza gufungurwa nyuma y’amezi abiri, kubera impamvu z’uburwayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka