Abdel Fattah al-Sissi watorewe kuyobora Egypt ararahira kuri uyu wa Kabiri

Perezida wa Misiri (Egypt), Abdel Fattah al-Sissi ararahirira kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatatu kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024, mu ngoro nshya y’Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida Abdel al-Sissi watorewe kuyobora Misiri
Perezida Abdel al-Sissi watorewe kuyobora Misiri

Ikinyamakuru ‘Jeune Afrique’ cyatangaje ko Abdel Fattah al-Sissi umaze imyaka igera ku icumi ku butegetsi, arahirira ku Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu, mu ngoro nshya y’Inteko Ishinga Amategeko iherereye mu Murwa mukuru w’ubutegetsi, uherereye mu mu Burasirazuba bwa Cairo”.

Perezida Abdel Fattah al-Sissi, w’imyaka 69, azatangira kuyobora ku mugaragaro ku wa Gatatu tariki 3 Mata 2024, nyuma y’amezi atatu yongeye gutorerwa kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatatu, agatsindira ku majwi 89.6 %, arushije abandi bakandida batatu bari bahanganye mu matora, ariko bo batazwi cyane.

Iyo manda ye nshya y’imyaka 6, izaba ari yo ya nyuma, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Egypt. Depite Moustafa Bakri, yavuze ko muri uwo muhangO wo kurahira, Guverinoma ihita itanga n’inyandiko zerekana ko imyaka itandatu nirangira azahita ava ku butegetsi.

Manda nshya ya Perezida Abdel Fattah al-Sissi, kandi ngo itangiye mu gihe mu gihugu cye harimo ihungabana ry’ubukungu rikabije, rijyana no gutakaza agaciro kw’ifaranga ryaho ndetse n’ibura ry’amadovize, ku buryo bidindiza cyane ubucuruzi hagati ya Egypte n’ibindi bihugu.

Gusa igihembwe kibanza cy’uyu mwaka wa 2024, Egypt yabonye inkunga y’amadovize menshi abarirwa muri za Milyari z’Amadolari, harimo Miliyari 35 z’Amadolari yaturutse muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, n’andi y’ingazunyo yatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga, FMI.

Ku bashyigikiye Perezida Sissi, bavuga ko izo nkunga n’inguzanyo zizafasha Epypte kongera gusubiza ubukungu bwayo ku murongo mwiza, ariko abandi babona ko bigoye kugira igihinduka mu rwego rw’ubukungu hatabanje kubaho impinduka zituma Leta n’igisirikare bigabanya uko byivanga mu bukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka