U Burusiya: Bane bakekwaho kugaba igitero cyaguyemo abantu 137 bafashwe bagirwa intere

U Burusiya bwafashe abagabo bane bushinja kuba ari bo bagize uruhare mu kugaba igitero cy’iterabwoba ahitwa Crocus City Hall mu Murwa mukuru Moscow ku wa Gatanu w’icyumweru gishize kigahitana abantu basaga 137, harimo abana 3, ndetse abandi basaga 180 bagakomereka, nyuma umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ukaza kwigamba kuba ari wo wakigabye.

Abo bagabo bashinjwa kuba baragize uruhare muri icyo gitero cyahitanye abantu bari bari mu gitaramo ngo ni Dalerdzhon Mirzoyev, Saidakrami Murodali Rachabalizoda, Shamsidin Fariduni na Muhammadsobir Fayzov.

Amwe mu mashusho yagaraje abo bagabo uko ari bane bagezwa mu rukiko rwa ‘Basmanny district court’ baje kuburanishwa ku byaha bifitanye isano n’icyo gitero cyagabwe kuri Crocus City Hall ahari hateraniye abantu basaga 6000 mu gitaramo (concert). Batatu muri bo binjiye bagenda bunamye bafashwe n’Abapolisi mu maboko basa n’abanegekaye, bivugwa ko bakubiswe cyane , mu gihe undi umwe yaje mu kagare k’abafite ubumuga asa n’utumva.

Ikinyamakuru Metro.co.uk cyo mu Bwongereza cyatangaje ifoto yerekana umwe muri abo bagabo bane bivugwa ko ari Shamsiddin Fariduni aryamye hasi ipantalo n’umwenda w’imbere byose bimanuye, hari umuntu umuhagazeho n’ukuguru kumwe, bigaragara ko yafatsihijwe amashanyarazi mu myanya ye y’ibanga, aamashanyarazi aturuka mu gikoresho cya ‘TA-57’, inzego z’umutekano z’aho mu Burusiya zikoresha mu gukora iyicaruzo ku bantu rukekaho ibyaha, hifashishijwe amashanyarazi.

Uwo mugabo kandi byagaragaraga ko ashinyirije, ashinze amenyo ku yandi kubera ububabare.
Mu maso h’abagabo urukiko rwatangaje ko ari Mirzoyev na Rachabalizoda hari habyimbye, amaso yabaye umukara ndetse ugutwi kwa Rachabalizoda kwari gupfukishije ikintu cy’umweru. Hari n’amakuru yavuze ko uko gutwi yaguciwe bakimufata, nyuma bakakumutamika. Mirzoyev we yagaragaye apfukishijwe ishashi ya plastike icitse, izengurukijwe mu ijosi.

Mu maso h’umugabo watangajwe ko ari we Fariduni hari habyimbye cyane, mu gihe uvugwa ko ari we Fayzov yari ameze nk’uwataye ubwenge ubwo yagezwaga mu rukiko mu kagare k’abafite ubumuga, yambaye ikanzu yorohereye yo mu bitaro.

Abo bagabo bose uko ari bane, ngo bakomoka muri Tajikistan, amashusho yerekana iyicarubozo bakorewe na Polisi y’u Burusiya kuva bafashwe, yavuzweho byinshi cyane cyane imiryango yita ku burenganzira bwa muntu, kuko nubwo gukorera iyicarubozo rikoreshejwe amashanyarazi ku bakekwaho ibyaha mu Burusiya bisanzwe, ariko kwerekana ayo mashusho byo ntibisanzwe ndetse ngo ni bishya ku rwego rw’umutekano rwa ‘Federal Security Service (FSB)’.

Nyuma y’amasaha 51 gusa, nibwo abo bashinjwa kuba baragabye icyo gitero batangiye gutabwa muri yombi umwe ku wundi, bagezwa mu rukiko. Batatu muri abo bagabo bane bemeye ibyaha bashinjwa, harimo Dalerdzhon Mirzoyev w’imyaka 32, Saidakrami Rachabalizoda w’imyaka 30, ndetse na Fariduni, w’imyaka 25, bakaba bashobora guhabwa igihano cyo gufungwa cya burundu (life imprisonment).

Urukiko rwongeyeho ko uko ari bane bagiye kuba bafunzwe kugeza nibura ku itariki ya 22 Gicurasi, mbere yuko urubanza rwabo rutangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka