Habineza niwe mukandida wenyine wiyamamaje kuri uwo munsi. Yiyamamarije mu Ntara y’AMajyepfo, mu karere ka Gisagara n’aka Ruhango.
Ubwo yiyamamarizaga mu murenge wa Musha muri Gisagara yakiriwe n’abaturage babarirwa mu 130. Yababwiye ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azavugurura ubuhinzi bwo mu bishanga.
Habineza yababwiye ko kandi azabaha umuhanda wa kaburimbo uva i Save ukagera ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Yababwiye ko kandi azakemura ikibazo cy’amazi meza kuburyo ngo nibura ingo eshanu zizajya zisangira ivomero rimwe. Yakomeje avuga ko kandi azazana uruganda rutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Yavuye mu Karere ka Gisagara ajya kwiyamamariza mu Karere ka Ruhango, aho yakiriwe n’abaturage babarirwa muri 200. Naho yabagejejeho imigabo n’imigambi ye irimo kubagezaho amazi meza.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
dushaka poulo kagame yarabiharaniye natuyobore