Bageze ku rwego rwo gutunganya isombe yumye ihira iminota itanu
Uruganda rutunganya isombe “Shekinna” rukorera kuri Nyirangarama mu Karere ka Rulindo, rwashyize ku isoko isombe irimo inyama n’irimo amafi n’ibirungo, ihira iminota itanu gusa.
Iyo sombe yorohereza abateka gukoresha ibicanwa bike ndetse n’igihe gito kitarambiranye nk’uko bikunze kubaho muntu agategereza amasaha n’amasaha kugira ngo isombe ishye.
Mbatezimana Pierre Damien uhagarariye uruganda Shekinna, yagize ati “Twatangiye dutunganya isombe mbisi tukayumisha tuyigemura hirya no hino mu gihugu ndeste no mu mahanga tugerayo kandi irakunzwe cyane kuko ishya vuba cyane kandi ntisaba ibirungo kuko haba harimo inyama, amafi n’ibirungo byayo.”
Avuga ko kubera ko ibyimba, amagarama 200 yayo angana n’ikiro n’inusu cy’isombe mbisi, agura amafaranga ibihumbi 2000Frw. Mu rwego rwo korohereza rubanda rugufi kuyigura, ngo barateganya kujya batanga n’iyamafaranga 500Frw.
Abaturage badafite amafaranga yo kuyigura ngo bazajya bashyira uruganda isombe mbisi, rukabaha iyumishije yo guteka.
Mbatezimana akomeza avuga ko basohoye ubwoko bwa mbere na bwo butatindaga cyane gushya nk’isombe mbisi bwahiraga iminota 30, ariko baza kubona ari ngombwa ko bakora n’indi ishya vuba vuba umuntu agahita arya kuko n’abanyamahanga na bo bayikunda cyane kandi badakunda ibintu bitinda.
Intego y’uru ruganda ngo ni ugukora isombe ifitiye abayirya akamaro kanini kuko ikungahaye ku butare, ikindi akaba ari no guteza imbere abagore, kuko bahaye akazi abazihinga barenga 1200, uruganda rukabagurira umusaruro.
Ubwo yasozaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rulindo ryaberaga kuri Nyirangarama, tariki 17 Nyakanga 2016, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yashyikirije ubuyobozi bw’uru ruganda icyemezo cy’ishimwe ndetse n’igikombe cy’uko batunganya isombe nziza.
Uruganda Shekinna rutunganya toni ebyiri z’isombe yumye byibura buri kwezi, aho iyi sombe igurishwa mu Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uburayi, Ubuyapani, Ububiligi, Suwede n’ahandi, kuko ngo abanyamahanga bayikunda cyane.
Abaturage basabwe kunoza no kongera ibyo bakora mu bwinshi no mu bwiza, byaba ibifatirwa mu gihugu n’ibyoherezwa mu mahanga, kandi byagerayo bikabasha guhiganwa ku isoko ku buryo amadovise akiyongera.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
N’ubwo birondereza umuriro, ariko kuva ku biryo bisanzwe hakongerwa ibihinduriwe mu nganda ni yo mpamvu ya mbere mu zongereye kanseri n’ibindi birwara mu bihugu by’abazungu! Niba Imana iduhaye umugisha wo kubona ibiryo, bikera bitaruhanije tugabanye uburyo bwo kubihindura tutazagera ku rwego rw’indwara nk’iz’abera. Isombe yumye ok ariko kugeza ubwo ihindurwa ikiribwa gitekwa muri 5 minutes ubwo muba mwashyizemo iki koko?!?!?!
Mwiriwe, ngewe ntuye mu buburigi ,maze imyaka ngura isonbe mukora kandi ndazikunda ,ariko riragenda ribura kuma shop aho tugurira ndashaka igituma ? niki twakora ?
Ibi bintu ni ingenzi dore ko ibicanwa bisigaye bigoye nimuturangire aho iboneka mu rwanda.Murakoze.
iyi sombe iziye igihe, Kubera ukuntu isombe irushya kuyiteka, njye ndayikunda Ariko mperuka kuyirya mu mezi 6 ashize.