Uwafatwaga nk’uwazize Jenoside yatahutse
Umuryango w’umusaza Sebarinda Leonard utuye i Ntarama mu Karere ka Bugesera, uri mu byishimo nyuma yo kubona umwana wabo wari warabuze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bakekaga ko yamuhitanye.
Uwo mwana bongeye kubona yitwa Jeannette Chiapello. Yatahutse ku itariki ya 02 Ukwakira 2017, aturutse mu Butaliyani aho atuye n’umugabo we witwa Maximo Chiapello n’abana babiri. Afite n’umuryango wamureze mu Butaliyani.
Nyuma yo kongera kubona umwana we nyuma y’imyaka 23, Sebarinda yasazwe n’ibyishimo ashimira abantu bose bamufashije kumubona.
Agira ati “ Ndishimye cyane! Ndashimira abantu bose batumye nongera kubona umwana wanjye.”
Akomeza avuga ko mu gihe cya Jenoside umugore we bamwishe ari kumwe n’umwana w’imyaka ibiri, ariwe uwo watahutse. Icyo gihe uwo mwana yitwaga Nyirambabazi Beata bamuhimba Nyirabuzari.
Uyu musaza avuga ko mbere hari amakuru yari yarabwiwe n’uwitwa Harindintwari Anastase, yavugaga ko ubwo umugore we yari amaze kwicwa batoye umwana hafi ya Kiliziya ya Nyamata maze bakamujyana mu kigo cy’imfubyi cy’umupadiri w’umutaliyani witwaga Mingetti.
Harindintwari wakoraga akazi ko kurinda izamu muri icyo kigo, nawe yatanze ubuhamya avuga ko abana bari bari muri icyo kigo baje guhungishwa bajyanwa mu Butaliyani.
Agira ati “Nari mfite abana barenga 100 ariko icyo gihe batwaye abagera kuri 53. Jenoside irangiye nibwo naje kwegera Leonard mubwira ko umwana we bamujyanye mu Butaliyani, mubwira n’uwo bajyanye."
Abana bagiye mu Butaliyani bari kumwe n’umubikira w’umunyarwanda witwa Mukagatana Cecile, wagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2016.
Sebarinda yashakishije umwana we
Kuva icyo gihe Sebarinda yatangiye gushaka umwana we ariko acika intege. Nibwo yabwiye umwana we Twizeyimana Vincent maze akomeza kumushakisha.
Twizeyimana ahamya ko mbere bibazaga niba mushiki we yarapfuye cyangwa akiriho bikabayobera. Muri 2006 ngo nibwo yatangiye kumushakisha hirya no hino no kuri murandasi, yifashishije amafoto bari bafite maze muri 2010 aza kubona “e-mail” ye.
Agira ati “Naramwandikiye ambwira ko bidashoboka, icyokora ansaba amafoto y’abo twarokokanye barimo papa, mushiki wanjye na mukuru wanjye ndamwihorera, mbona ko atarabyumva.”
Akomeza avuga ko muri Mata 2017 mushiki we yongeye kumwandikira. Ati “Yanyandikiye ambwira ko akeneye kumenya inkomoko ye. Turabyemeranywa.”
Twizeyimana avuga ko bamaze kubyemeranywa bashatse uburyo bapima ibizamini by’uturemangingo (DNA) twa se n’utw’uwo mushiki we kugira ngo barebe ko bafitanye isano.
Ibyo bizamini byapimiwe mu Bwongereza maze basanga neza Sebarinda ari we se wa Jeannette Chiapello.
Twizeyimana avuga ko bimwe mu byamugoye cyane ari ukumenya amazina yandi ya mushiki we kuko ayo yitwaga yahindutse.
Jeannette uvuga ururimi rw’igitaliyani, bagasemura ibyo avuze kuko nta Kinyarwanda azi. Yavuze ko byamukomereye cyane kuko atemeraga ibyo musaza we yamubwiraga.
Agira ati “Umuryango wanjye wo mu Rwanda igihe wanshakaga sinabyiyumvishije ahubwo nashatse abantu bangira inama zo kubyumva barimo umugabo wanjye.”
Akomeza avuga ko yishimiye kubona umuryango we wo mu Rwanda nyuma y’imyaka 23.
Kwakira Jeannette mu muryango byari ibirori bimeze nk’ubukwe kuko byitabiriwe n’abaturage babarirwa mu magana bo muri Ntarama no hafi yaho.
Ibitekerezo ( 41 )
Ohereza igitekerezo
|
Ohhh Imana ishimwe ,gusa twasaba Jeannette atubere ambasador aho ashobora Kugera hose abo azabona bagize ikibazo nkicye abayobore Nabo bamenye ikomoko yabo Murakoze
nukuri ndishimye imana igume idufashe tubone nabandi twabuze murubwo buryo
Iki ni igitangaza mu bindi ahubwo yafasha n’abandi kubona abababuze ikibazo nuko bahinduye amazina
Iyi nkuru iteye amarira .gusa usibye nabajyanywe hanze nabari mu Rwanda bari impinja abenshi ntibazi inkomoko yabo .hari abana benshi bafite icyo gikomere cyo kutamenya aho bakomoka .
gusa ibi bijye biduha isomo ryogukunda igihugu n imana byose birashoboka nabo twabuze tuzababona mwijuru
Bavandimwe byumwihariko wowe mulisa n’abandi mwese mwahuye n’ibibazo nk’ibi muhumure mwijuru hari imana isumba byose kandi muzahozwa amarira yose mwaririye muri iyisi kandi haricyizere ko mwasubizwa namwe mukababona yesu akomeze adukorere ibitangaza nkibi
Kt Radio Turabakuriye Waziye Igihe
MUJDEMUKOMEZA KUTUGEZAHO AMAKURU MEZA NKAYA MUTUGEJEJEHO NCUTI KANDI BIRASHOBOKAKO UBUTUMWA BWANYU BUZAGENDA BUGERA KUBABUZE ABABO HIRYA NOHINOKWI ISI BAKONGERA KU BONANA)NKA BABUZE ABABO MUMASHYAMBA YA ZAÏRE)RDC)MURI(1996)BAKORA KUBONANA MUKOMEZE KUTUGEZAHO INKURUNKIZI BIZADUFASHA KUBONA ABACU TWABURANYE MURAKOZE CYANENEEEEE KIGALI2DEY CAUCAUUU
Njyewe ikibazo ngifite kuri uriya Mupadiri n’uwo muBIKIRA . Ndemera ko bakoze igikorwa cyiza. Gusa icyo nibaza, aba bana babajyanye bifuza ko bazagaruka mu RWANDA, cyangwa babajyanye bagiye kubagurisha. Kuki Leta yasabye ko bagaruka bakanga. Kuki bagezeyo(ITALIE) bahise bahindura amazina yabo. Ni iki cyari kibyihishe inyuma? JYE MUMBARIZE UWO MUBIKIRA DORE KO YANAGARUTSE MU RWANDA. ATUBWIRE. KUKI? KUKI? Mu byukuri ndifuza ko inzego zibishinzwe zizegere JEANNETTE CHIAPELLO zimuganirize, ababwire uko babayeho mubizima bw’iyo, niba hari communication bigeze bagirana n’abo bana bajyanye hagati yabo, n’ibindi. Maze bambarize CECILE ukuntu bajyanye abana, bakabuzwa uburenganzira bwo kumenya inkomoko yabo, kubonana n’imiryango yabo. BABAFASHE nk’iminyago.
Kuba uyu mwana yashoboye kubonana n’ababyeyi be ni ibyishimo. Ariko ku rundi ruhande, biteye agahinda kubera uburenganzira bwabo bavukijwe. Mwibaze ko we yageze aho yumva ashatse kumenya aho akomoka. Biba ngombwa gukoresha ADN. Iyo ababajyanye baza kubagirira impuhwe, ntibyari kuba byarageze aho. UYU JEANNETTE ABE URUFUNGUZO RUTUMA NA BARIYA 49 bandi (niba bose bakiriho) LETA imenya ibyabo. . Gusa CECILE azatubera imfura, atange amakuru yose. LETA YACU NDAYIZERA.
None se wumva niba umwana muri génocide baramutwaye ari uruhinja, izina rye Bari kuribwirwa n’iki!!!none se umwana yari kubaho nta zina agira!naho ibindi byo Abo Bana bafashe amazina y’ababyeyi babafashe kuko niwo muco wabo.naho kuvuga KO abataliyani babimye leta, iyo leta KO itanabanza kurangiza ikibazo cya mayibobo!!! Mbese wumva Abo Bana iyo leta ibazana bo batari kuba Bari Mu muhanda ??
KABEBE nakubwiye ko nemera ko abo bihaye IMANA BAGIZE NEZA. Na byanditse. Ariko ntabwo wavuga ngo uhungishije umuntu, umukijije umwanzi, ariko warangiza ukamurandura imizi, ukamugira undi muntu, akishaka akibura, agasigara yibaza uwo ariwe, nkomokahe, data ni nde? Kuko yisanze adasa n’abamureze n’ubwo avuga neza neza ururimi rwabo. Ibaze. KABEBE, ari umwana wawe barokoye, cg uwo muva indimwe ariko ntuzongere ku mubona bibaho , wagira amahoro muri wowe? Umenye ko batwara bariya bana, abakozi bararoraga. Intambara irangiye LETA ntako itagize, wapi biranga. None ngo gukaraga ururimi. Iyo wiyemeje kugira neza urayisoza.Ntacyo nshinja uwa mureze, kuko yahawe umwana.Kandi ubu bucuruzi mbere y’intambara gato bwari bweze. Uzabaze ORPHOLINAT St AGATHE y’i MASAKA I byo yakoraga. Nabo bajyanaga abana b’impfubyi mu burayi, bakabagurisha. Uwabatwaraga ni uko bamwishe muri Génocide yaguha ubuhamya; Yari iya GATHA umugore wa HABYALIMANA Juvanal. Nawe ngo ngwiki?
Ibyiza c yari kureka bakicwa nk’abandi muri Génocide. Guhindura amazina byari uburyo bw’umutekano wabo kugirango batamenyekana nk’abantu bavuye ahabereye Genocide bityo bikaba byagira ingaruka ku burere bwabo. Mukarage ururimi incuro ndwi mbere yo kuvuga!
Niba atari ishyari ni ubujiji. Abana barahungishijwe bakirwa mu miryango. Ubwo se iminyago iri he? None se wagira ngo babagarure he ko bari bazi ko ababyeyi bapfuye? Abo Leta yasabye ko bagarurwa ubu baba he? Ntibirirwaga kuri rond point bavuga ngo wampaye 100 nkakubwira igitaliyani! Ikindi uwabajyanye arazwi, kuki atabajijwe? Reka hejuru y’ibyo turebe igikorwa cy’urukundo cyakozwe na ho kuvuga iminyago numva iyo miryango y’abataliyani nta nyungu yari ifite mu kurera abana batabyaye uretse urukundo. Ariko uzi ko no mu Rwanda hari abana benshi bakuriye mu bigo by’imfubyi barabuze benewabo kuko bose bishwe cg se umwana yafashwe ari muto kuko atari azi kuvuga?
Yoo benga byiza ariko amarira yanyishe kubera ibyishimo wagirago ndamuzi mana uhabwe ikyubahiro
mana we ndanezerewe imana natwe izadufashe tubone abacu nanjye hari gasaza kanjye nabuze na karumuna kanjye mba numva bakiriho natwe baratubwiye barabajyanye babakuye ku mirambo niba bariho mana uzamfashe mbabone
nizere ko nta wari waramufungiwe