Umuhanda Kigali-Muhanga ntugikozwe mu ngengo y’Imari 2025-2026
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, yatangaje ko umuhanda Kigali-Muhanga wari uteganyijwe gukorwa mu ngengo y’imari 2025-2026, utagikozwe kuko inyigo yawo itararangira.

Byatangajwe ubwo Minisitiri Murangwa yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026, aho Abadepite bari bagaragaje ko batigeze bumva uwo muhanda uvugwa mu mihanda minini izakorwa, mu gihe byari bimaze igihe bitangazwa n’abayobozi batandukanye.
Minisitiri Murangwa yavuze ko uwo muhanda inyigo yawo igikorwa ari na yo mpamvu utagaragajwe nk’ugomba gukorwa, ariko anavuga ko inyigo yawo ikomeje kandi nirangira izatangazwa vuba, na wo ukaba wajya mu igomba gukorwa.
Ni umuhanda byavugwaga ko igice cyawo cya mbere kizakorwa kikava i Kigali kikagera ku Kamonyi ahitwa Bishenyi, hagakurikiraho ikiva Bishenyi kikagera mu mujyi wa Muhanga, hagamijwe kwagura uwo muhanda ubyiganirwamo n’ibinyabiziga byinshi, bigakereza ingendo hatanabuze impanuka za hato na hato zituruka ku rujya n’uruza rw’ibunyabiziga biwukoresha.
Agira ati "Umuhanda Kigali-Muhanga nturimo kuboneka muri iyi ngengo y’imari kuko inyigo yawo itararangira dufatanyije n’abo tuzawukorana, ariko na wo uri mu mihanda minini yo ku rwego rw’Igihugu duteganya gukora kandi vuba. Inyigo nirangira tuzabagezaho uko uzakorwa".
Abumvise ibyo gusubika ikorwa ry’umuhanda Kigali-Muhanga ntibabyakiriye neza, kuko bari bawutegerejeho igisubizo cyo kugabanya ubucucike mu muhanda no kwihutisha akazi, dore ko umujyi wa Muhanga ugaragiye Kigali utuwe n’abantu benshi bakorera i Kigali buri munsi.
Umwe yagize ati "Inyigo zawo zirakorwa kuva mu mwaka wa 2023, ese inyigo itinda itryo iba ikorwa n’ababyigiye koko cyangwa ni abize gutanga imiti (Furumasi) bazikora, iby’abakora inyigo ntimuzajye mubimbwira".
Usibye umuhanda Kigali-Muhanga utari mu izakorwa umwaka utaha w’ingengo y’imari, hari n’Abadepite babajije impamvu Umujyi wa Kigali utagifatanya n’abaturage kubaka imihanda ihuza utugari n’Imidugudu mu Mujyi.
Minisitiri w’Imari n’Iganamigambi yasubije ko bitagikorwa kubera ikibazo cy’ubushobozi bw’Umujyi wa Kigali, kuko abaturage bakusanyaga amafaranga 30% by’akenewe, Umujyi wa Kigali ntubone ku gihe 70% by’asigaye bikadindiza igenamigambi rindi.
Imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026, hamwe n’ingamba zo mu gihe giciriritse 2025/2026-2027/2028, iteganya ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’Imari ya 2025/26 ari Miliyari 7,032.5Frw.
Ohereza igitekerezo
|
Mu mihanda ikwiye gukorwa ntibazibagirwe umuhanda Nyanza gisagara,unyura muyira-kibiri-ntyazo na mamba kuko urakenewe cyane dushimira kandi byimazeyo Nyakubahwa Président wa Repuburika , waduhaye Umuhanda Nyanza Bugesera,Ubu kujya I Kigali byaroroshye,Imana Imuhe Umugisha Aragahorana Imana n’Abanyarwanda