Ubuhanuzi budashingiye kuri bibiliya bwica byinshi - Masasu

Intumwa Masasu, umuyobozi w’itorero ry’Ivugabutumwa n’Isanamitima (Evangelical Restauration Church), atangaza ko ubuhanuzi budashingiye ku nyigisho za Bibiliya bwica byinshi.

Masasu yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2015, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, itegura igiterane bise “ The Glory Of God in His Temple” kizabimburirwa no gutaha irindi shami ry’iri torero, ryubatswe i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Urupapuro rwamamaze igiterane cyateguwe n'Intumwa Masasu.
Urupapuro rwamamaze igiterane cyateguwe n’Intumwa Masasu.

Abazwa ikijyanye n’uburyo itorero abereye umuyobozi ryakira ubuhanuzi, Intumwa Masasu yatangaje ko nk’abakirisitu bemera ubuhanuzi, ariko ubuhanuzi bemera ari ubushingiye ku nyigisho za Bibiliya.

Yagize ati “Ubuhanuzi twemera ni ubuhanuzi bushingiye ku nyigisho za bibiliya, ubuhanuzi buvuga Imana kandi buyihesha icyubahiro, kandi bukaba ubuhanuzi bwubaka abantu.Ubuhabanye n’ubwo, bwica byinshi.”

Itorero ry'ivugabutumwa n'isanamitima-Evangelical Restoration church Masoro niho iki giterane kizabera.
Itorero ry’ivugabutumwa n’isanamitima-Evangelical Restoration church Masoro niho iki giterane kizabera.

Abajijwe uburyo mu itorero abereye umuyobozi bafata ubuhanuzi buvuga ku munsi w’impera y’isi, yatangaje ko mu itorero ry’Ivugabutumwa n’isanamitima batita ku munsi nyirizina, ahubwo bigishwa guhora biteguye kujya mu bwami bw’ijuru umunsi uwo ariwo wose yesu azagarukira.

Intumwa Masasu yakanguriye abakirisitu b’itorero abereye umuyobozi n’abandi bakirisitu bose muri rusange kuzaza ari benshi, kwifatanya muri iki giterane kizatangira ku cyumweru tariki 11 Ukwakira 2015, aho kizabimburirwa no gutaha urusengero rwabo rwuzuye i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Masasu iburyo n'undi mushumba bafatanya kuyobora itorero rya Restauration Church mu kiganiro n'abanyamakuru.
Masasu iburyo n’undi mushumba bafatanya kuyobora itorero rya Restauration Church mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ati “Muri iki giterane kizamara iminsi irindwi, tuzafatanya gushima Imana kubyiza idahwema kutugezaho, kandi tuzanicara tunasuzume gahunda y’imyaka irindwi twari twihaye yo kwigisha no gukomeza abayoboke bacu mu murimo w’Imana uko yagenze, kugirango tubone kwiha gahunda y’indi myaka irinndwi yo kubaka umurimo w’imana tunayishimira, izarangira mu mwaka wa 202.”

Iki giterane kandi Intumwa Masasu yatangaje ko kizitabirwa n’abavugabutumwa barindwi baturutse mu bihugu byo hanze, aho buri muvugabutumwa azasangiza abakirisitu bo mu Rwanda ijambo ry’Imana, anongeraho ko bazaboneraho gutanga impamyabumenyi z’abamaze igihe bigishwa Bibiliya muri iri torero.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Ese abanyamakuru mwariyo mwari bangahe? Inkuru igaragara kuri KTD gusa? Ni uko abandi batumiwe babuze icyo bayandikaho koko? Ubwo babimye akantu, murangije mwinywera amazi na juce murataha.

Masasu, ngukundira ko udakunda kwiha Itangazamakuru pe. Kandi Imana ibigukomerezemo. Nta mpamvu yo kwiyamamaza ahubwo ujye usenga wigishe abantu neza bagere ku usaraba, nibahinduka bo ubwabo bazamamaza Kristo ugukoresha nawe ubonereho.

Komeza utwegeze imbere mu mbaraga z’umwuka

ALIAS yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Nyabune mubyeyi wacu (Dady and Mamy), turabakunda cyane pe. Icyo njye nabisabira muri iki giterane, muzaturinde ba bavugabutumwa bateye hanze aha, ugira ngo Umwuka wera bawubitse mu matama yabo (Icyo mvuga) Ngaho umuntu arahushye, abantu bagatangira bakagwa abandi bakavuga indimi!!!!! Ibi bintu nta bindi bibyihishe inyuma koko? Nimwe mutanga umwuka wera?
Ibitangaza ntawe ubyanze, ariko ngaho abantu basizwe amavuta ngo yavuye mu ijuru (What is the meaning?)Rahira ko ejo natwe mutaduha amazi y’umugisha??? Mbakundira uburyo mwe byose mubiharira Imana yonyine. Mwe mukigisha,mugasenga then ibindi bigakorwa nayo. Yanabakoresha mukayishima, byose bitagamije ikuzo ryanyu.

Ikindi ntakwibagirwa,
Dukeneye ko umwanya w’Ijambo ry’Imana mwajya mureka kuwumarira muri adoration gusa. Ubundi bibaye byiza twakabanje IJAMBO, ryamara kutweza no kudutunganya TUKARAMYA. Naho ubundi iyo kuramya bitwara one hour and half naho kwigisha bigatwara 30 minutes, kandi naryo rikaza abantu biruka bataha, sinzi uko mbyumva.

Ikindi, kuki abavugabutumwa bo mu gihugu imbere mudakorana ngo nkubu Gitwaza or Rwandamura baze mufatikanye mugikorwa nk’iki cyo gushyira Glory y’Imana hejuru? Aho nta kindi kiba kibiri inyuma?

Imana ibakomereze umuhamagaro wanyu mwiza. Ngukundira ko utajya ubura guhana no gutesha abanyabyaha. Masasu, kubw’icyubahiro cy’Imana TERIMBERE

NIYIBIZI Leon yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Kwifotoza buri gihe bijyana na publicite. Amafoto yose ya yesu kristo aravuga soit agaragaza yesu ari ku musaraba, ari mu gashyamba asenga, yigisha mu rusengero, akora ibitangaza n’ibindi. Ntabwo yigeze yifotoza yishimye, aseka, ngo yifotoze ari hamwe n’abagore. Sinzi gufotorwa si ikibazo, ikibazo ni circonstances wifotozamo.

MUYAGA RICHARD yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Imana ishimwe Kubwa apostle Joshua Masasu no kubw’igiterane kirimo gitegurwa. Muratumiwe mwese.

Clara yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Imana ishimwe Kubwa apostle Joshua Masasu no kubw’igiterane kirimo gitegurwa. Muratumiwe mwese.

Clara yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Iyi gahunda ni nziza, muzayitabire muri benshi. Gusa abantu bakoresha ibiterane bagabanye kwiyamamaza, Yesu niwe wenyine ugomba kwamamazwa no kuratwa. Aya mafoto y’abashumba n’abagore babo, bari hejuru y’abandi batumiye, ntabwo arimo kubaha Imana n’abakozi bayo. Ivugabutumwa ni ukwamamaza inkuru nziza y’agakiza, si ukwiyerekana. Ibikorwa byanyu ubundi biba bihagije kubamenyekanisha.

nshuti yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Turashima Imana kubw’ubuntu bwayo n’uburyo akoresha umukozi wayo Intumwa Yoshua Masasu. Twiteze kuzabona imbaraga z’Imana zigaragara muri iki giterane.

Laurette Mbuyi yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Nifuza gukosora; ntabwo ari umwaka wa 202, ahubwo ni 2022.
Murakoze.

Paupolo yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka