U Rwanda rwatangiye gukurikirana Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buratangaza ko bwatangiye gukurikirana bamwe mu bari abayobozi muri Leta no muri Guverinoma y’Ubufaransa, bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Itangazo Ubushinjacyaho Bukuru bw’u Rwanda bwasohoye kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2016, rivuga ko ku ikubitiro buhera ku Bafaransa 20 bamaze gukusanyiriza amakuru.
Muri iryo tangazo ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Muhumuza Richard, handitsemo ko abo bayobozi b’Ubufaransa bagize uruhare muri Jenoside ku buryo bwari buzwi na Guverinoma yabo.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda busaba ko abo uko ari 20 bahita batangira kwisobanura ku byaha bakekwaho kugira ngo babworohereze kumenya niba bugomba gukomeza kubakurikirana bakabiryozwa cyangwa bubareka.
Mu gihe iperereza rigikomeje, bamwe mu bandi bayobozi bakuru muri Leta no muri Guverinoma mu Bufaransa barasabwa gukorana bya hafi n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira ngo babufashe kugera ku kuri k’uruhare rwa bagenzi babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muhumuza avuga ko yizera ko hazabaho imikoranire hagati y’ubutabera bw’Ubufaransa n’u Rwanda mu gukurikirana abo bayobozi mu nzego za Leta no muri Guverinoma mu Bufaransa bagiye bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku itariki 31 Ukwakira 2016 nibwo Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yashyize ahagaragara urutonde rw’abasirikare 22 b’Ubufaransa, bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Urutondo rwabo basilikare uko ari 22
– General Jacques Lanxade
– General Christian Quesnot
– General Jean-Pierre Huchon
– Lieutenant-Colonel Michel Roberday
– Colonel Gilbert Canovas
– Colonel Jacques Rosier
– Captain Etienne Joubert
– Colonel Didier Tauzin
– Colonel René Galinié
– Colonel Bernard Cussac
– Lt Col. Jean-Jacques Maurin
– Commander Grégoire De Saint Quentin
– Colonel Dominique Delort
– Lieutenant Colonel Jean-Louis Nabias
– Commander Denis Roux
– Captain Paul Barril
– ean-Claude LAFOURCADE General
– Colonel Jacques Hogard
– Colonel Jacques Rosier
– Patrice Sartre
– Commander Marin Gillier
– Lieutenant Colonel Eric De Stabenrath
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
@RUGIRA, ndunva ufite ubwoba, reka, rekera aho, kuko ntabwo tuzemera kwicwa bwakabiri. Niba rero ufite ubwoba, humura turi bacye beza.Ujye wishesha AGACIRO, wirinde guhemuka,ariko ube umugabo urwanira uburenganzira bwawe mu kuri. Wowe ushake aho wihisha, maze uzagaruke urugamba twarutsinze, HATUWEZI KURUDI NYUMA. TAMUNTU UZAKURENGERA ABANYARWANDA MURI IYI SI, URETSE UBWO BONYINE, BARWANIRA UBURENGANZIRA BWABO.
Ntabwo dushobora kwibagirwa over 1 miilion of TUSTSI ziriya nyana zimbwa zatsembye.
Bakurikiranwe, maze n’abandi bose muru Afrika bazakurikirane ibibi byose FRANCE yakoze, cyangwa igikorera Abanyafurika.
Bahekuye Urwanda, ariko bazamenye ko tutari AGATEBO.
Nyamara dushobora kuba dutangije urugamba tutazashobora gutsinda!Dukenyere dukomeze rero karabaye!
Ntiwumvaamakuru Enocky RUKIZANGABO atanze afite ishingiro.Barahahamutse kuko ibyo mission yabo ya turqoise yari igamije basanze babeshya.Mission yari iyo kwica abatutsi bakabarangiza.Ariko nubwo ba Alain Jupe bagifite urwango rwabarenze,ukuri kubyo Govt yarimo kuzagaragara,abo muri precare yabo(Congo,Senegal,Cote d’Ivoire....) babamenye.J’appelle tous les africains de chasser les francais dans leurs pays respectifs.
Rukirigita ngwe
M byukuri icyo wakwitwza cyose amaraso y’umuntu n’intavogerwa rero aba basirikare nabo ubwabo barabizi ko batoje interahamwe imitwe y’abasivire basanzwe bagahabwa imyitozo hagamijwe kwica abatutsi.Barabizi ko mu bisesero batumwe abatutsi bicwa kandi byarashobokaga kubarokora.Rero bakwiye kugira icyo babivugaho.Ubwo basohoraga inyandiko ngo zo kuzafata abayobozi b’igihugu cyacu bisobanuyeko ari icyemezo cy’ubutabera ntaho gihuriye na Politike rero nabo bubahirize icyemezo cy’ubutabera bwacu mu Rwanda bazisobanure tumenye uko babona ibintu bagizemo uruhare.
Mwarakoze cyane kugitecyerezo cyiza cyo kwihesha agaciro nkuko umuukuru w’igihugu ahora abidukangurira. Bravo Richard kandi mwongereho na Francois Mitterand nubwo atakiriho ariko he was The President kandi niwe watangaga amabwiriza ya buri kintu cyose. Abandi bakurikiraga umurongo leta yatanze nkuko nubungubu bakurikiza umurongo n’Inyungu za leta y’Ubufaransa igenderaho. Well done comrades.
Kwikirigita ugaseka!
Nibyiza cyane kubona iki kwemezo cyafashwe, kizatuma Ubufarasa bumenya ko ABANYARWANDA, ABANYAFRIKA batazongera kwicya bazira ubusa,kuko n’uwakoze icyaha ategerzwa kuburana, maze ubutabera akaba aribwo bwemeza icyo akurikiranwa ho, maze agahanwa.
Amaraso y’ABATUTSI yamenetse azababazwe kuko barayavishije, bafatanije n’Interahamwe, n’abandi bose guhekura Urwanda.
Iwabo ntabwo ushobora no kwica INYONI, maze iyo bagenze muri Afrika bakica abantu nkaho iri fourmis bakandagira.
Le meilleur moyen de défense, c’est vraiment l’attaque.
Ntabwo bafite uburyo bwo kubyizibukira, baribeshya. Nuwakoma akaruru ababonye, bakwiruka batareba inyuma, nubwo ari abasirikari.
Ahubwo bazabaze n’ikigo kiri muri NORMANDIE,jyewe ubwanjye nakigiyemo by’amatsiko; ariko bahambonye kabiri, ubwa gatatu bati uriya ni umututsi, ntimwongere kwemera ko yinjira akaganira n’abarwayi.
Icyo kigo kirimo abasirikari b’abafaransa barwaye ihahamuka rwose, ryatewe n’ ibyo babonye mu Rwanda muri génocide. Ntan-ikindi baganiraho kitar-icyo.
Nubwo basa nkaho barwaye mumutwe ariko, baganira ibintu bizima, bashegeshwe nibyo bagenzi babo bakoreye mu Rwanda.