Rwiyemezamirimo wambuye abamukoreye ntazishyurwa atarabahemba

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko badashobora kwishyura rwiyemezamirimo wakoze umuhanda Kabari-Kabuhanga, atabanje kwishyura ababaturage yakoresheje mu gukora uyu muhanda.

Umwanzuro wafashwe n’akarere ka Rubavu nyuma y’uko abaturage babarirwa mu 150, bagaragaje ko bakoreshejwe mu gukora umuhanda amezi atatu ari banyakabyizi badahembwa.

Umuhanda Kabari-Kabuhanga, abaturage bavuga ko bubatse ariko ntibishyurwa.
Umuhanda Kabari-Kabuhanga, abaturage bavuga ko bubatse ariko ntibishyurwa.

Rucogoza Vincent umufundi wakoze Kabuhanga-Kabari, avuga ko yambuwe ibihumbi 150Frw kandi hari n’abandi bambuwe kuburyo amafaranga bafitiwe na rwiyemezamirimo abarirwa muri miliyoni 3Frw.

Yagize ati “Hari abakoze nk’abafundi bafite akazi, hari n’abandi bakoreshejwe nka nyakabyizi amezi ane badahembwa. Ubwo se umukoresha atekereza ko tuba tubayeho dute, azaduha n’amafaranga y’ubukererwe.

Iyo aje yishyura icumi, abandi akatureka kandi imyenda twafashwe imaze kuba myinshi.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Murenzi Janvier, yahumurije ko n’ubwo umuhanda warangiye rwiyemezamirimo ntazishyurwa abaturage batakiriye umuhanda anishyure abaturage.

Ati “N’ubwo umuhanda wararangiye, ariko iyo tubajije abakozi b’akarere bashinzwe gukurikirana imihanda batubwira ko hari ibitaragenze neza bigomba gukosorwa. Ikindi nuko tutakwishyura rwiyemezamirimo atarishyura abaturage yakoresheje.”

Umuhanda wa Kabari-Kabuhanga ufite ibirometero 15.5, watsindiwe na Rwiyemezamirimo Gatete Clement ku mafaranga abarirwa muri miliyoni 800Frw.

Abajijwe impamvu atishyura abaturage kandi yarabakoresheje, avuga ko abaturage bishyuwe, impamvu yatumaga batishyurwa yavanyweho.

Amakuru avugwa na rwiyemezamirimo Clement Gatete ko yishyuye abaturage ya koresheje abeshyuzwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi Mvano Etienne, uvuga ko abaturage bakiri mu kangaratete.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niba mwari mubishoboye natwe harirwiymezamirimo watwambuye twe abagize cooperative y’urubyiruko yimbuye muruhango yitwa "COPERATIVE DUSABANE MBUYE"(KODUMBU).Twamukoreye pipiniel y’ikawa ibihumbi mirongo itanu(50.000) turabirangiza. Duheruka aduha vansi dutangira akazi andi yari kuzayaduha twarangije none amaso yaheze mukirere twagombaga guhembwa mukwambere 2015 none dore aho bigeze, dore telefone ye wenda mutagira ngo nukubeshya :0725396385 nanjye umuyobozi wiyo cooperative 0722783894,0736771568
nitwa IRANUNDA Clement
Murakoze.

IRANKUNDA CLEMENT yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka