Rwamagana: 53 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa ubushera

Abaturage 53 bo mu Murenge wa Munyaga Akarere ka Rwamagana bajyanywe mu bitaro by’Ikigo Nderabuzima cya Munyaga nyuma yo kunywa ubushera bidasembuye bikekwa ko bwari bwahumanyijwe.

Ni ikibazo cyatangiye kugaragara kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023, ubwo bamwe mu banyoye kuri ubwo bashera batangiraga kuribwa mu nda ndetse no gucishamo.

Ubu bushera bwateye ikibazo bwanyowe ku cyumweru, ubwo bari bagiye mu bukwe bw’umuturanyi wabo wari wavuye kwirega kwa sebukwe.

Niyigena Samuel, wari watumiye abamuherekeje mu muhango wo kwirega akeka ko hari uwaciye mu rihumye ababushigishe akabuhumanya ari nayo ntandaro y’ubwo burwayi.

Yagize ati “Turimo gukeka haje umuntu agaca mu rihumye abari ku kigega agahumanya ubushera kuko abanyoye ibindi bitari ubushera ntacyo babaye.”

Umutirage witwa, Uwimana, umwe mu banyoye ubushera bivugwa ko bwahumanyijwe yavuze ko yafashwe aribwa mu nda ndetse akanacibwamo.

Ati “Twaje hano ku Cyumweru hari habaye ubukwe baduha ubushera turanywa ariko byageze ku wa kabiri ku mugoroba numva umutwe utangiye kundya nkagira ngo n’ibisanzwe ariko mu nda naho hatangiye kundya ndetse mfatwa no gucibwamo nibwo batubwiye ko tugomba kujya kwa muganga bakatuvura."

Mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda.com, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ubushera bwateye abaturage kurwara butashyizwemo amarozi nk’uko bo babikeka ahubwo bwateguranywe isuku nke.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeza ko abaturage bikekwa ko ubushera bwatumye bajyanwa ku kigo Nderabuzima bikekwa ko bwahumanyijwe n’umwanda aho kuba amarozi nk’uko bivugwa n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage 53 nibo bagizweho ingaruka n’ubushera banyoye bugatuma barwara. Abahuye n’ikibazo bamwe muri bo barimo kwitabwaho n’abaganga, twabasuye dusanga barimo koroherwa ndetse harimo abatashye bamaze gukira."

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kwita ku isuku mu gihe bagiye gushigisha ubushera n’ibigage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka