Rutsiro: Ngo gusesagura mu minsi mikuru byabaye amateka

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko gukoresha amaranga menshi basesagura mu minsi mikuru byamaze gucika kuko bitabubaka.

Babivuze kuri uyu wa 25 Ukuboza 2015 bizihiza Noheri. Bavuze ko kwizihiza Noheri kimwe n’indi minsi mikuru bigomba kubaho ariko hatabayeho gusesagura.

Abakirisitu bitabira gusenga ari benshi cyane kuri Noheri ku buryo badakwirwa mu nsengero.
Abakirisitu bitabira gusenga ari benshi cyane kuri Noheri ku buryo badakwirwa mu nsengero.

Florence Imanishimwe, umukbwa w’imyaka 25 twahuye ava gusenga, yagize ati" Gusessagura mu minsi mikuru si ngombwa, icyangombwa ni ukuzirikana icyo uwo munsi uvuze aho gukoresh amafaranga witwaje iminsi mikuru. Wakagmbye kuyakoresha ufite gahunda".

Aha hari mu ma saa munani ariko wabonaga mu tubari nta bantu barimo.
Aha hari mu ma saa munani ariko wabonaga mu tubari nta bantu barimo.

Naho Nyiribambe Pierre, wo mu kigero cy’imyaka nka60 we, yagize ati “Ubu rero hari abitwikira iyi minsi mikuru bagasesagura amafaranga ariko njye nkutikije uko twabikoraga kera mbona muri Rutsiro byarahindutse. Usanga ari ibisanzwe ariko bitabujije ko biziiza iminsi mikuru."

Muri Santire ya Congo Nil mu masaha y'igitondo hari hatuje. Nta n'imyiteguro idasanzwe yagaragazaga ko ari kuri Noheri.
Muri Santire ya Congo Nil mu masaha y’igitondo hari hatuje. Nta n’imyiteguro idasanzwe yagaragazaga ko ari kuri Noheri.

Nubwo bamwe bavuga ko iminsi mikuru itatuma basesagura, hari n’abavuga ko impamvu ari uko amafaranga yabuze aho bavuga ko kubura amafaranga bituma abantu bifata ntibakoreshe amafaranga. Mu Karere ka Rutsiro, nk’akaree k’icyaro nta myiteguro ya Noheri idasanzwe yabaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ngusesagura sibyiza uzasesagura ejo ukaririmba urwo ubonye dukore ibiringobwa

damascene yanditse ku itariki ya: 26-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka