Rutsiro: Batashye Station ya Polisi yubatswe n’abaturage

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 14/01/2016, abaturage b’Umurenge wa Rusebeya mu Karere ka Rutsiro baramukiye mu birori byo gutaha inyubako ya Station ya Polisi ya Rusebeya biyubakiye ubwabo.

Iyi nyubako yuzuye itwaye miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda zirimo 20 zakusanyijwe n’abaturage b’Umurenge wa Rusebeya.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda, DCG Marizamunda yifatanyije n'Abanyarutsiro gutaha iyi Station ya Polisi ya Rusebeya.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda, DCG Marizamunda yifatanyije n’Abanyarutsiro gutaha iyi Station ya Polisi ya Rusebeya.

Aba baturage bubatse iyi Station ya Polisi nyuma y’uko muri buri murenge w’u Rwanda hashyizweho Station za Polisi.

Abanyarusebeya ngo bakaba barahisemo kwiyubakira inyubako ya Polisi mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo bituma Polisi ibona aho izajya igenzereza ibyaha muri uyu murenge.

Iyi nyubako ya Polisi yuzuye itwaye miliyoni 27 zirimo 20 zatanzwe n'abaturage ubwabo.
Iyi nyubako ya Polisi yuzuye itwaye miliyoni 27 zirimo 20 zatanzwe n’abaturage ubwabo.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Juvenal Marizamunda, wifatanyije n’abaturage ba Rusebeya mu gutaha iyi nyubako ku mugaragaro, yabashimiye kuba bariyubakiye iyi nyubako ababwira ko bamaze gucengerwa n’umuco Umukuru w’Igihugu abatoza wo kwishakamo ibisubizo.

DCG Marizamunda yavuze ko ubwo Polisi yegerezwaga abaturage ku rwego rwa buri murenge byari ukugira ngo umutekano ukazwe kurushaho; bityo iyi nyubako ikaba izafasha Polisi y’u Rwanda gufatanya n’abaturage mu kurushaho kuwurinda.

Abaturage bari benshi baje gutaha inzu Polisi izajya ikoreramo kandi yavuye mu maboko yabo.
Abaturage bari benshi baje gutaha inzu Polisi izajya ikoreramo kandi yavuye mu maboko yabo.
Ahazajya hacumbikirwa abagabo bakekwaho ibyaha.
Ahazajya hacumbikirwa abagabo bakekwaho ibyaha.
Ahazajya hacumbikirwa abagore bakekwaho ibyaha, ho harimo imifariso.
Ahazajya hacumbikirwa abagore bakekwaho ibyaha, ho harimo imifariso.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Abo baturage bakoze igikorwa cy’indashyikirwa.Ibi bigaragaza ko bacengewe n’umuco wo kwishakamo ibisubizo dushishikarizwa buri gihe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.N’abandi baturage iki gikorwa gikwiriye kutubera urugero.

Mike yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

Abo baturage bakoze igikorwa cy’indashyikirwa.Ibi bigaragaza ko bacengewe n’umuco wo kwishakamo ibisubizo dushishikarizwa buri gihe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.N’abandi baturage iki gikorwa gikwiriye kutubera urugero.

Mike yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

ariko ni mumbwire ngo miliyoni 20, zatanzwe n’abaturage!mu buhe buryo se, ari umuganda wo birunvikana,ariko se miriyoni 20, ndunva bidashoboka yaba ari menshi yaravuye mu muganda,otherwise leta yaba yarabashyizeho igitutu cyo kuyatanga.polisi ubwayo nta bugdet igira ,

rubaya yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

Police yacu ihora ku isonga ry’ibyiza

kamuhanda yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

HAHA N’IMIFARISO MURI MABUSO SE?

eva yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka