Rubavu: N’ubwo bemerewe icyangombwa ngo bazishima ari uko kibageze mu biganza

Ubuyobozi bwa sosiyete RICO (Rubavu Investment Company) yeguriwe kubaka isoko rya Gisenyi bwatangaje ko buzishimira umwanzuro watanzwe na Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest nibwakira icyangombwa cyo kubaka kuko bahagaritswe biteguye kuzuza isoko.

Twagirayezu Pierre Celestin umuyobozi wa RICO yabwiye Kigali Today nyuma y’uko Minisitiri w’Ibikorwaremezo atangaje ko isoko rya Rubavu ryari ryimwe icyangombwa cyo kubaka rigihabwa ariko hakabanza kugira ibyumvikanwaho mu kubaka.

Mu nama yahuje Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’abayobozi batandukanye barimo; umuyobozi wa RHA, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu n’Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu bemeje ko iri soko rimaze igihe rihagaritswe rihabwa icyemezo kijyana n’ibigomba kubahirizwa bizagaragazwa n’impugucye, ndetse ibyo bigomba kubahirizwa bikemezwa n’abagenzura inyubako, abashoramari na rwiyemezamirimo urimo kubaka isoko.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Twagirayezu Pierre Celestin umuyobozi wa RICO yatangaje ko ibyo bisabwa biri mu nyigo yakozwe na RICO igaragaza ibyo bazakora mu kongerera ubushobozi isoko mu gihe rihuye n’imitingito.

Agira ati “Nzishima maze kwakira icyangombwa mu ntoki nizeye ko imirimo igiye gutangira, naho ibyo dusabwa byo twiteguye kubishyira mu bikorwa.”
Bimwe mu byo atangaza harimo kongera ubushobozi bw’inkingi za mwikorezi z’isoko, kongera ubushobozi bw’ibisenge byubatswe n’akarere bisondetswe hamwe no kongerera imbaraga fondasiyo y’isoko yahawe ubushobozi bwa mm 300 na 250mm mu gihe bo bazayigeza kuri mm500.

Twagirayezu Pierre Celestin avuga ko bafite gahunda yo kubaka isoko rikomeye mu kwirinda ko bahura n’ibibazo.

Agira ati “Twe ntitugomba kwisondeka, tugomba kubaka ibintu bikomeye kandi twarabitangiye kuko iyo nyigo ni twe twayikoresheje tuyitangaho amafaranga, ntakizatubuza kuyubahiriza.”

Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka ryarabaye umutako kubera kutuzura, mu myaka 13 rihagaze, hari icyizere ko rishobora kuba rigiye kubakwa rigakorerwamo, abashorozi bahora banyagirirwa iruhande rwaryo bakaba bakorera mu nyubako nziza.

Ubuyobzi bwa RICO bwijeje Minisitiri w’ibikorwaremezo ko mu mezi atatu baba barangiye isoko, gusa Twagirayezu aganira na Kigali Today avuga ko bagomba kuba bararyujuje iyo badahagarikwa.

“Ugira ngo iyo bataduhagarika ntiriba ryaruzuye, icyangombwa ni ubushake. Twari dufite uburyo abantu batanga amafaranga babyumva neza ariko hari abacitse intege, tugiye kongera kubaganiriza, kandi twizera ko mu mezi atatu cyangwa ane abacururizaga mu isoko risanzwe bazaba batangiye gukorera muri iri rishya.”

Twagirayezu avuga ko bishimiye kuba Minisitiri w’ibikorwaremezo yasuye isoko akabona ukuri kuko hari ibyari bisanzwe bivugwa bitari ukuri nk’aho bavuga ko umuhora (umututu) unyura mu isoko kandi unyura ku ruhande ndetse na metero 20 bavuga zikaba zirenga.

Abikorera bo mu Karere ka Rubavu bamaze gukoresha miliyari imwe na miliyoni 300 mu kubaka isoko rya Gisenyi rimaze igihe ryaradindiye, gusa bagomba gukoresha miyoni 900 mu gukosora amakosa yakozwe n’Akarere ka Rubavu kuva gatangiye kuryubaka.

Biteganyijwe ko kuwa gatanu tariki 23 Kamena abikorera bagomba guhabwa icyangombwa kibemerera kubaka bagasubukura imirimo, naho kugira ngo inyubako ishobore kuzura ikorerwemo hakenewe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyani imwe na miliyoni 500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka