Rubavu: Kaduhoze yasimbuye Bahame ku buyobozi bw’Akarere ka Rubavu

Nyuma yo kweguzwa kwa Komite Nyobozi y’Akarere ka Rubavu no gusezererwa mu nama Njyanama y’akarere ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, Kaduhoze Marie Jeanne wari umuyobozi wa Collège Inyemeramihigo niwe watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu mu gihe cy’inzibacyuho cy’amezi atatu.

Saa cyenda n’iminota 48 nibwo komisiyo y’amatora yari itangije igikorwa cyo gutoresha ugomba gusimbura umuyobozi w’akarere.

Abakandida bahatanaga ku mwanya w’umuyobozi w’akarere ni Kaduhoze Marie Jeanne ufite imyaka 38 wari usanzwe ari umunyamabanga w’inama njyanama y’Akarere ka Rubavu akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Inyemeramihigo.

Kaduhoze Marie Jeanne watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu mu nzizabacyuho ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'akarere.
Kaduhoze Marie Jeanne watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu mu nzizabacyuho ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’akarere.

Hari kandi Dusabimana Emmanuel w’imyaka 34 akaba ari mu nama njyanama ahagarariye urubyiruko.

Kaduhoze Marie Jeanne yatowe ku majwi 17 naho Dusabimana Emmanuel abona amajwi 3.

Nyuma yo gutorwa, Kaduhoze yatangaje ko afite intego yo gufasha akarere gukosora byinshi byangiritse, hamwe no kuza mu myanya ya mbere mu mihigo y’akarere dore ko gahora kaza ku mwanya wa nyuma.

Dusabimana (hagati) wari uhanganye na Kaduhoze ku mwanya w'umuyobozi w'Akarere ka Rubavu.
Dusabimana (hagati) wari uhanganye na Kaduhoze ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu.

Nta bayobozi b’akarere bungirije batowe kimwe n’uko nta munyamabanga nshingwabikorwa w’akarere washyizweho, cyakora umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Cartas Mukandasira wari witabiriye uyu muhango yahise agirana inama mu muhezo n’abakozi b’akarere kugira ngo barebere hamwe icyakorwa mu kubaka akarere kari kamaze iminsi gafite ibibazo mu buyobozi, bamwe mu bakozi bakaba baragize uruhare mu kudindiza imirimo no gutanga amasoko bishakira indonke.

Mukandasira avuga ko kuba abayobozi bari basanzwe bayobora akarere bavuyeho nta gikuba cyacitse kuko batuzuzaga inshingano zabo, ariko hakaba hari icyizere ko hari abandi bashobora gukomeza imirimo.

Guverineri Mukandasira (wambaye umutuku) yavuze ko kuba komite nyobozi n'umunyamabanga nshingwabikorwa mu Karere ka Rubavu begujwe nta gikuba cyacitse kuko na mbere batuzuzaga inshingano zabo.
Guverineri Mukandasira (wambaye umutuku) yavuze ko kuba komite nyobozi n’umunyamabanga nshingwabikorwa mu Karere ka Rubavu begujwe nta gikuba cyacitse kuko na mbere batuzuzaga inshingano zabo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

AMAHIRWE MASA KUMUYOBOZI MUSHYA W’AKARERE KA RUBAVU, AKABA YARI UMUYOBOZI WANJYE INYEMERAMIHIGO AZUZUZA INSHINGANO ZE TURABYIZEYE.

MANIRAKIZA JOHN RAMBO yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

uyu mogore watorewe kuyobora akarere karubavu byagateganyo ndamuzi yabaye umuyobozi wanjye igihe nari kuri secondaire, ariko nabonaga ari serieuse, ngaho nagerageze turebe! amahirwe masa!

ibishyabigezweho yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

dushigikiye umuyobizi wacu mushya Imana imufashe ayobore neza

alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Mayor Mushya Wa Rubavu Nakomeze Imihigo Turamushyigikiye.

naphtal yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

tumifurije akazi keza kandi azafashe aka karere gusohoka mu bibazo barimo batewe n’abayobozi babi

mukiza yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Rwose Twishimiye Marie Jeanne Kaduhoze Nazahure Akarere Kadindiye Kubera Kwikubira

Eco yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka