Rubavu : Imvura yasenyeye imiryango itanu

Imvura yaguye mu ijoro tariki 23 Kamena 2023, yasenyeye imiryango itanu mu mujyi wa Gisenyi, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi buvuga ko byatewe n’abakoze umuhanda bagafunga inzira z’amazi, bigatuma ayobera mu nzu z’abaturage.

Hari n'inzu zikomeye zasenyutse
Hari n’inzu zikomeye zasenyutse

Nyuma y’imvura yaguye ikangiza byinshi mu ijoro tariki ya 2 rishyira tariki 3 Gicuransi 2023, mu murenge wa Nyundo, Kanama na Rugerero mu Karere ka Rubavu, imvura idasanze yongeye kugwa yibasira abatuye mu Murenge wa Gisenyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yabwiye Kigali Today ko imiryango yasenyewe ari itanu ikaba icumbikiwe n’abaturanyi.

Yagize ati "Inzu eshanu nizo zasenyutse ariko ku bw’amahirwe nta buzima bw’abantu bwahatakariye".

Zimwe mu nzu zangiritse mu Kagari ka Kivumu
Zimwe mu nzu zangiritse mu Kagari ka Kivumu

Uyu muyobozi atangaza ko ibiza byangirije abaturage, byatewe n’umuhanda urimo gukorwa utararangira.

Ati "Byatewe n’inzira y’amazi irimo gukorwa ku muhanda urimo kubakwa itararangira, amazi yayobye yangiza inzu, ubu abangirijwe bacumbikiwe n’abaturanyi".

Ibiza byangije inzu z’abaturage mu Kagari ka Kivumu mu mudugudu w’Ubutabazi, icyakora kwirinda ko imvura igaruka igasenyera abandi baturage, ubuyobozi butangaza ko bwahamagaye abakora umuhanda, ngo baze gutunganya inzira y’amazi.

Imvura nyinshi yaguye mu joro tariki 23 Kamena 2023 mu Karere ka Rubavu, irimo inkuba nyinshi, icyakora ntiharamenyekana niba hari ibindi byangiritse, gusa ikomeje kugwa yakongera igasenyera abaturiye Sebeya batarimurwa, n’ubu batuye ku nkengero zayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyumvira rwose. Akazi karacyari kenshi

Alias yanditse ku itariki ya: 24-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka