Rubavu: Imiryango 200 yimuwe hirindwa ko inzu yabagamo zagwira abantu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Nyirasafari Monique, yabwiye Kigali Today ko bamaze kugenzura inyubako z’abaturage bangirijwe n’amazi ubwo habaga ibiza, bakaba barafashe umwanzuro wo gukodeshereza imiryango igera kuri 200, kugira ngo inzu zitabagwa hejuru.

Abimurwa bakodesherezwa aho kuba
Abimurwa bakodesherezwa aho kuba

Gitifu Nyirasafari abitangaje mu gihe abandi baturage basenyewe n’umugezi, bakomeje gukodesherezwa n’ubuyobozi bw’Akarere mu gihe hategerejwe aho bagomba gutuzwa.

Mu mpera za Kanama 2023, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ishinzwe ubutabazi, basuye abaturage bakuwe kuri Sebeya basanga hari abatangiye kubaka ku nkengero z’uwo mugezi, kubera kwibaza aho bazajya amezi bakodesherejwe narangira.

Abaturage basabwe gutegereza itsinda ryashyizweho rishinzwe kugaragaza, ahagerwa n’ingaruka z’ibiza n’abagomba kwimuka.

Uretse abaturage bari barasenyewe n’ibiza, hari abandi bagaragajwe bagomba kwimurwa, kubera amazi yinjiye mu nzu zabo, zikaba zishobora kubagwaho zikabatwara ubuzima.

Gitifu Nyirasafari avuga ko imiryango 247 isabwa kwimuka kubera inzu zayo zangiritse, kandi Leta ika ari yo izayikodeshereza.

Ati “Twamaze kubashyikiriza amafaranga yo kubakodeshereza, ubu bahawe ukwezi kumwe ayandi mezi abiri na yo arabageraho vuba.”

Ibiza byibasiye Akarere ka Rubavu mu ntangiriro za Gicurasi 2023, byagize ingaruka ku baturiye umugezi wa Sebeya bituma inzu 855 zisenyuka burundu, mu gihe 719 zangiritse cyane ku buryo zidashobora guturwamo.

Uretse inzu zasenyutse izindi zikangirika, hari ingo 287 zasizwe mu manegeka n’ibiza nabo basabwa kujya gucumbika, abandi bashyirwa mu kaga n’uko ubutaka bwabo bwagiye harimo n’imyaka bari barahinze.

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bakodesherezwa, bahabwa ibihumbi 105Frw mu mezi atatu, icyakora bamwe bavuga ko ari makeya cyane kuko batabonamo ibyo kubatunga kandi aho bakura batemerewe kongera kuhakorera, abandi bakavuga ko imirima yagiye batazongera guhinga bigatuma batabona ibyo kubatunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka