Rubavu: Babaye bahagaritse gucukura umucanga ahari irimbi

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, yatangaje ko babaye bahagaritse ibikorwa byo gucukura umucanga uzwi nk’ibicangarayi bijyanwa mu nganda zikora sima, ku musozi wa Nyakiriba, kugira ngo babanze bashake amakuru ku mibiri yahashyinguwe irimo kuboneka iyo barimo gucukura umucanga.

Imwe mu mibiri yahakuwe yajyanywe gushyingurwa mu irimbi
Imwe mu mibiri yahakuwe yajyanywe gushyingurwa mu irimbi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bubitangaje mu gihe abaturage bamaze igihe bavuga ko imibiri y’abantu babo bashyinguwe mu irimbi ryari kuri uyu musozi imashini zicukura umucanga ujyanwa mu nganda ziyishyira hejuru.

Abaturage bo mu Kagari ka Gikombe, Umudugudu wa Nyabibuye, Umurenge wa Nyakiriba, bavuga ko bababajwe no kuba rwiyemezamirimo acukura umucanga agashyira hejuru imwe mu mibiri ishyinguye mu irimbi rya Nyabibuye.

Umwe mu baturage agira ati “Mbabajwe no kuba rwiyemezamirimo yarigabije irimbi twashyinguyemo abacu, agakomeza guterera hejuru imibiri y’abacu, nta no kutuganiriza ngo turebere hamwe uburyo abacu bakwimurwa.”

Rwiyemezamirimo Nshamihigo Papias avuga ko aho acukura, iyo imibiri ibonetse ijyanwa ku irimbi igashyirwa, akemeza ko yahawe ibyangombwa by’aho akorera.

Agira ati “Ducukura umucanga mu irimbi, ariko twakoze inama n’abahashyinguye ababo ubuyobozi buhari, ndetse dukorana amasezerano, cyakora hari ibitaranozwa tuzabiganiraho.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Dogratias, yabwiye Kigali Today ko ahantu hacukurwa umucanga hashyizwe irimbi mu mwaka 1978 kugera mu 2000 rirafungwa, cyakora ngo bamenye ko hari abandi bakomeje kurishyinguramo nyuma y’umwaka wa 2000.

Akomeza avuga ko nubwo habaye irimbi ntanyandiko zigaragaza amakuru y’imikorere y’iryo rimbi, bakaba barahagaritse ibikorwa byo gucukura umucanga aho hantu kugira ngo babanze bashake amakuru.

Agira ati “Ikigaragara higeze kuba irimbi, abaturage batubwiye ko ryakoraga 1978, mu mwaka 2000 rirafungwa kandi nyuma ya 2000 hari abagiye bahashyingura kubera kutagira aho bashyingura. Nta makuru yanditse ahari, gusa iki kibazo twaragikurikiranye dusanga mu myaka 10 cyangwa 15 ishize hari abahashyinguye ababo, byatumye duhagarika ibikorwa byo gucukura, kugira ngo tumenye uwanyuma yahashyinguwe ryari, ese ryari irimbi ryashyizweho ryari, kugira ngo hatangwe icyerekezo.”

Nzabonimpa akomeza agira ati “Tuzareba icyakorwa mu nyungu rusange niba imirimo yakomeza, cyangwa byaba ngombwa hari imibiri y’abantu benshi batakwimurwa imirimo igaharara, tugaha agaciro abahashyinguye, nkuko tugomba kugendera ku bitecyerezo by’abaturage.”

Uyu muyobozi avuga ko hari n’ikibazo cy’abaturage bavuga ko ahashyinguye iyo mibiri ari ubutaka bwabo nyamara butabanditseho, agasaba buri muntu kwandikisha ubutaka bwe akagira icyangombwa.

Ati “Buri wese aho yaturuka ashobora kuza akiyitirira ubutaka mu gihe utabwiyanditseho, kuba ubutaka buri hariya bwanditse kuri leta ntagihamya igaragaza ko ari ubwabo kuko hegeranye n’ubutaka bwa Leta, turi hano ngo tubafashe niba ubutaka ari ubwabo nibagaragaze ko ari ubwabo babwiyandikisheho.

Itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu Rwanda ryasohotse tariki 11/03/2013 mu ngingo ya 14 ivuga ko kwimura cyangwa gufunga irimbi rusange rishobora kwimurwa cyangwa guhagarikwa ku nyungu z’ubuzima rusange bw’abaturage cyangwa se ryuzuye.

Ingingo ya 15 ivuga ko kugira ngo imva isanzwe ishyinguwemo yongere ishyingurwemo indi mirambo, bitegereza imyaka icumi (10), naho mu mva zidasanzwe bitegereza imyaka makumyabiri (20) uhereye ku gihe cya nyuma imva yashyinguriwemo. Umuntu wifuza gushyingura mu mva idasanzwe agirana amasezerano na Leta adashobora kurenza imyaka makumyabiri (20).

Ingingo ya 17 isobanura ibishobora gukorerwa umurambo wataburuwe mu mva birimo ko ushobora gutwikwa; gushyingurwa mu mva; gushyingurwa mu rindi rimbi cyangwa kongera gushyingurwa mu mva muri iryo rimbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo bivuzeko ilimbi rya Remera ubu batangira kurisenya bagashyinguramo abandi!!ahubwo na Rusororo Ubwo naho nuko kuko abambere barayirangije gusa ibyo nukutubaha no guha agaciro abitabye imana imyaka 10!!nisanduka ubwayo iba ikirinzima

lg yanditse ku itariki ya: 4-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka