Rubavu: Abaturiye umupaka basabwe kurushaho gukumira abinjiza magendu

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yasabye abaturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuba maso no gukumira abinjiza mu Rwanda magendu, kuko ngo aho inyura ariho hanyuzwa n’ibihungabanya umutekano.

Abayobozi basaba abaturage kuba maso
Abayobozi basaba abaturage kuba maso

Guverineri Habitegeko, avuga ko amahoro y’u Rwanda ari agaciro k’Abanyarwanda, kandi agomba kurindwa kugira ngo hatagira abayahungabanya.

Agira ati "Amahoro dufite yagezweho kubera hari abitanze, ubu turayacuruza ndetse tukajya kuyashakira abatayafite. Hari abashaka kuyahindanya, tugomba gufatanya gukumira uwashaka kuyangiza."

Abigarutseho mu gihe bamwe mu baturiye umupaka bashinjwa kudatanga amakuru ku binjiza mu Rwanda magendu, kandi muri izo magendu harimo abinjiza ibiyobyabwenge n’ibikoresho bya gisirikare, bishobora gukoreshwa mu guhungabanya umutekano.

Guverineri Habitegeko agira ati "Iyo wambaye umwenda mwiza ntiwemera ko hari uwawuhindanya, natwe rero ntitwakwemera ko hari abahungabanya amahoro dufite, tugomba kureba icyahungabanya ukutekano tukakigaragaza."

Uwari Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Brig Gen Andrew Nyamvumba, avuga ko muri RDC hari imitwe myinshi yitwaza intwaro, kandi hari n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo FDRL, CNRD n’abakorana nayo.

Agira ati "Hariya hari abashaka guhungabanya umutekano, kandi bamwe iyo mwambutse murababona kuko na hano ku mipaka barahari, abaturage bajya Kanyarucinya barababona, niyo mpamvu dukwiye gukumira abanyura inzira zitemewe kuko ahaca magendu hanyura n’ibikoresho bya gisirikare byakoreshwa mu guhungabanya umutekano”.

Inzego z’umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC, zitangaza ko hari abanyura mu nzira zitemewe binjira mu Rwanda bakinjiza ibiyobyabwenge byangiza urubyiruko, ariko hari n’abinjiza gerenade bagamije guhungabanya umutekano.

Guverineri Habitegeko mu nama yagiranye n’abaturage ku wa Mbere tariki 5 Kamena 2023, yabasabye ubufatanye mu kurinda umutekano imbere mu gihugu, hatangirwa amakuru ku gihe ku muntu wese bakeka ko yahungabanya umutekano w’abaturage.

Abatuye imirenge ya Rubavu na Gisenyi nk’ituranye na RDC ifite abahora bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, basabwe kugenzura icyahungabanya umutekano, kugira amakenga kuri buri wese utazwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka