Rubavu: Abagore 150 bagiye gufashwa kuva mu bucuruzi bwo mu muhanda

Abagore 150 basanzwe bakora akazi ko kuzunguza imbuto mu mujyi wa Gisenyi, bagiye gukurwa mu muhanda bahabwe aho gucururiza, ibintu byitezweho kugabanya akajagari mu bucuruzi mu muei uwo mujyi.

Rubavu: Abagoze 150 bagiye gufashwa kuva mu bucuruzi bwo mu muhanda
Rubavu: Abagoze 150 bagiye gufashwa kuva mu bucuruzi bwo mu muhanda

Dr Antoine Manzi, Umuyobozi wungirije w’umuryango ‘Hanga Akazi’, avuga ko bahisemo gufasha abagore 150 mu Karere ka Rubavu kuva mu bucuruzi bwo mu muhanda, bakagira aho bakorera.

Agira ati "Dushaka kubafasha bakava mu muhanda, bakagira aho bakorera, bagakora ubucuruzi busobanutse."

Akomeza avuga ko abagore batoranyijwe babanza guhabwa ubumenyi mu kwikorera, gukora koperative n’imicungire yazo, hanyuma bakazahabwa igishoro kizatuma batangira gukora ubucuruzi bukomeye.

Mu bagore 150 bahawe ubumenyi, bakoze koperative 5 bakazafashwa gushaka aho bakorera hahamye kandi hahoraho, bigatuma bashobora gutunga imiryango yabo.

Ubuyobozi bwa Hanga Akazi, butangaza ko buri Koperative izagenerwa nibura miliyoni enye n’igice, akaba azavamo igishoro no kubona aho gukorera.

Dr Manzi akaba avuga ko bateganya gukomeza gufasha abandi bakora ubucuruzi bwo mu muhanda kuwuvamo, ahubwo bagakora ubucuruzi buhamye kandi bubinjiriza bafite umutekano.

Akomeza avuga ko bakomeza gufasha abagore bakorera mu muhanda, bakabona aho bakorera kandi bagakora ubucuruzi butanga umutekano.

Uwamahoro Françoise wakoraga akazi ko gucuruza imbuto mu muhanda mu mujyi wa Gisenyi, avuga ko yishimira kuba agiye gukurwa muri ubwo bucuruzi, kuko bugira ingaruka.

Agira ati "Dukora ubucuruzi bwo mu muhanda kuko tuba dufite igishoro gito, tutavanamo ubukode n’imisoro, ariko ubwo tugiye kwibumbira hamwe tuzabona igishoro gitubutse dukorere hamwe, ntituzongera kwicwa n’izuba cyangwa ngo tunyagirwe n’imvura."

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi mu muhanda bashyizwe muri Koperative
Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi mu muhanda bashyizwe muri Koperative

Muhawenimana Claudine avuga ko bagiye gukorera mu mutekano kuko ntawe uzongera kubirukana "Hari igihe wabaga urimo gucuruza wabona inzego z’umutekano ukiruka, rimwe ukagwa ukaba wagira ikibazo, ariko ubu tugiye gukora dutekanye."

Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko bwabaruye abagore babarirwa mu gihumbi, bakora ubucuruzi mu muhanda mu mujyi wa Gisenyi, kandi abamaze gutoranywa, ngo bazafashwa kubona inyubako bakoreramo hafi y’aho basanzwe bakorera, kugira ngo bashobore gukomeza gukorana n’ababagurira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka