Rubavu: Abafatanyabikorwa barashimirwa umusanzu wabo mu iterambere ry’abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burashimira abafatanyabikorwa, uruhare bagize mu gufasha abaturage kuva mu bukene no kugira imibereho myiza bityo bakiteza imbere.

Bamurikiwe urugendo Akarere karimo mu gufasha abaturage
Bamurikiwe urugendo Akarere karimo mu gufasha abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, avuga ko bashima abafatanyabikorwa babaye hafi abahuye n’ibiza, no mu bindi bikorwa bifasha abaturage kugira imibereho myiza.

Agira ati "Nubwo Leta yashyize imbaraga nyinshi mu gufasha abahuye n’ibiza, uruhare rw’abafatanyabikorwa ruragaragara kandi turarushima."

Bimwe mu bibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu busaba abafatanyabikorwa kugafashamo, birimo gufasha abana bavuye mu miryango bakajya kuba inzererezi kubivamo, hamwe no gufasha akarere kugabanya ibikorwa byo gusabiriza mu mujyi wa Gisneyi.

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rubavu bagaragaza ko hari ibikorwa byinshi bakoze mu gufasha akarere mu mihigo, harimo imihigo 12 irebana n’ubukungu, 44 irebana n’imibereho myiza y’abaturage na 11 irebana n’imiyoborere myiza.

Mu Karere ka Rubavu habarirwa ibigo 82 by’abafatanyabikorwa, hamwe n’inzengero 52.

Bamwe mu bafatanyabikorwa baganira ku byo bazakorera muri Rubavu
Bamwe mu bafatanyabikorwa baganira ku byo bazakorera muri Rubavu

Bimwe mu bikorwa Akarere gashimira abafatanyabikorwa bagizemo uruhare, birimo kubaka imihanda, guha amatungo imiryango ikennye, guteza imbere isuku hubakwa ubwiherero, gufata amazi avuye ku nzu, kwigisha abagore n’abakobwa gucunga imishinga, gufasha abafite ubumuga, kubaka ibigo nderabuzima n’amarero, hamwe no gufasha abana bafite ababyeyi bafunzwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugaragaza ko abafatanyabikorwa, bafashije akarere gusubiza abana mu ishuri bari baritaye, hamwe no kubakira imiryango itishoboye idafite aho kuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka