Rubavu: 60% by’abagomba gukoresha EBM ntazo bafite

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu butangaza ko hari icyuho mu gutunga inyemeza bwishyu (Facture) kuko benshi mu bakora ubucuruzi bagomba kuba bafiteEBM imashini ikoreshwa mu gutanga inyemezabwishyu yemewe batazitunze.

Imibare itangwa n’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, habarizwa abikorera bagomba gukoresha imashini ya EBM babarirwa mu 10,488, cyakora ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, kigaragaza ko abakoresha EBM mu Karere ka Rubavu ari 3,873.

Ni icyuho kigira ingaruka mu gutanga imisoro kuko abikorera batazifite bagomba kusisaba ari 6, 615 basumba 60%.

Niyonsaba Dieudonne Mabete ukuriye urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu avuga ko barimo gusaba abantu kuzifata no kuzikoresha kuko hari abazifashe kuva muri Mutarama 2023, ariko bakaba batarazikoresha mu gutanga inyemezabwishyu nimwe.

Agira ati "Basabwa kwisubiraho vuba na bwangu ibihano bitarabafatirwa."

Mu Karere ka Rubavu habarurwa abikorera 207 bafashe EBM ariko zirahagarikwa, ubuyobozi bw’ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gisaba abakora imirimo y’ubucuruzi badakoresha EBM cyangwa bazikoresha nabi kubikosora, kuko gukoresha EBM bifasha abacuruzi gukora neza ibaruramari mu bucuruzi bwabo.

Imwe mu mpamvu abacuruzi banga gukoresha EBM cyangwa bakayikoresha nabi harimo; gukora amakosa igihe bakoresha iri koranabuhanga bagatanga fagitire zifite agaciro kari hasi hagendewe ku byagurishije bagambiriye gutubya umusoro.

Urubuga rw’ikigo cy’Imisoro n’Amahoro rugaragaza ko abasora bo mu byiciro by’amahoteli, utubari n’abandi bakira abantu, bashyirwa mu majwi kuba badatanga fagitire ndetse ngo bashyira amananiza ku baguzi, hakaba ubwo babasaba code.

Ingingo ya 88 y’itegeko No 020/2023 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko umuntu wanditse ku musoro ku nyongeragaciro, iyo adatanze inyemezabuguzi yemewe, acibwa amande yikubye inshuro 10 z’agaciro k’umusoro ku nyongeragaciro wanyerejwe.

Iyo bibaye isubiracyaha mu gihe kitarenze imyaka ibiri, uwakoze ikosa acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 20 z’agaciro k’umusoro.

Mu mwaka wa 2013 nibwo RRA yatangije ikoranabuhanga ritanga fagitire z’ikoranabuhanga, EBM, icyo gihe rigenewe gusa abacuruzi biyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro (TVA). Iri koranabuhanga ryaje kugirwa iry’abacuruzi bose kuva mu 2020, mu Rwanda abacuruzi bagera ku bihumbi 94 bakoresha ikoranabuhanga rya EBM.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka