RCA iramagana abayobora amakoperative bagamije gukira vuba

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA), Pacifique Mugwaneza, aramagana bamwe mu bayobozi b’amakoperative badukanye ingeso yo gushaka gukira vuba bakanyereza imitungo ya rubanda.

Abanyamuryango ba COPRORIZ Ntende bageze mu zabukuru bahabwa amafaranga y'izabukuru
Abanyamuryango ba COPRORIZ Ntende bageze mu zabukuru bahabwa amafaranga y’izabukuru

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative.

Uyu munsi ku rwego rw’Isi watangiye kwizihizwa mu 1923, naho mu Rwanda wizihizwa bwa mbere mu 2005, ubu akaba ari ku nshuro ya 19 wizihizwa.

By’umwihariko uyu mwaka, uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti “Amakoperative afasha kwihutisha iterambere rirambye.”

Mugwaneza avuga ko koperative zatangiye mu Rwanda mu 1949 ariko mu 2006 akaba aribwo hagiyeho Politiki y’amakoperative yanditse ndetse iranemezwa.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko uyu Munsi Mpuzamahanga w’Amakoperative wabanjirijwe n’imurikabikorwa ry’ibikorwa by’amakoperative 60 atandukanye, ryatangiye ku wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023.

Avuga ko kugeza uyu munsi iyo bagereranyije Abanyarwanda bari mu makoperative n’abatayarimo, ngo basanga abayarimo aribo bagenda barushaho gutera imbere.

Ati “Igipimo kitugaragariza ko iterambere ryihuse, rirambye rinyura mu Makoperative kuko niho ubuhinzi buri, ubukorikori, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, korora n’ibindi, tukaba tubona Abanyarwanda bayarimo bagenda bava mu byiciro by’ubukene biri hasi, ndetse bihuta mu iterambere.”

Icyakora ngo ntabyera ngo de kuko hari abayobozi bamwe bayobora amakoperative nabi, ku buryo banyereza imitungo y’abanyamuryango.

Yasabye abayobozi b’amakoperative gushyira imbere inyungu z’abanyamuryango, aho kureba izabo bwite bagacunga neza ibyo baba bararahiriye kuzuza.

Yagize ati “Turamagana aba bantu bazanye imico mibi yo gushaka gukira vuba binyuze mu makoperative bayobora, iki ni ikintu inzego zose zikwiye guhaguruka tukakirwanyiriza hamwe tukakirandura, kuko hari bamwe bayobora amakoperative bafite intego zo kunyereza iby’abandi.”

Mu gukomeza guhangana n’iki kibazo, ubu ngo harimo kwigwa uko ku rwego rw’Akarere hashyirwaho ihuriro ry’amakoperative, ahazajya higirwa iterambere ryayo, hakabaho no gukurikirana buri gihe ibibazo biyarimo ariko hagafatwa n’ingamba zirimo n’ibihano ku bagaragaweho amakosa.

Nyamara Amakoperative akora neza, abanyamuryango bayo batangiye kugerwaho n’inyungu.

Umwaka wa 2021, Abanyamuryango ba Koperative y’abahinzi b’umuceri ‘COPRORIZ Ntende’ mu Karere ka Gatsibo, bageze mu zabukuru barenga 360, batangiye guhabwa amafaranga y’izabukuru abafasha mu mibereho, ikaba iyaha abageze ku myaka 65.

Umuyobozi wa COPRORIZ Ntende, Rugwizangoga Elysé, avuga ko batekereza gukora iki gikorwa babitewe n’uko bamwe mu bahinzi bamaraga gukura mu myaka, ntibabashe guhinga uko bikwiye bahitamo gushaka uko babafasha kugira ngo bumve ko bakiri kumwe n’abandi, kandi bakomeze kubona umusaruro wari usanzwe.

Ati “Muri za nkingi z’imiyoborere myiza twashatse kugira ngo tugumane abasaza n’abakecuru bacu, baraducikaga kuko burya guhinga umuceri biravuna ariko tumaze gushyiraho iki kintu cyo kubaha amafaranga y’izabukuru, nta musaza cyangwa umukecuru wongeye kuducika.”

COPRORIZ Ntende yiyubakiye Hotel hagamijwe kuzamura umutungo
COPRORIZ Ntende yiyubakiye Hotel hagamijwe kuzamura umutungo

Avuga ko ari urugero rwiza muri Koperative kuko n’ubusanzwe urukwavu rukuze rwonka abana barwo.

Ngo uretse kubaha amafaranga y’izabukuru, ngo aba basaza n’abakecuru banafashwa guhinga imirima yabo kugira ngo umusaruro babonaga bagifite imbaraga utagabanuka.

Avuga ko icyakora bashyiraho amafaranga 30,000 ku mwaka kuri buri wese bari mu igererageza, ku buryo ashobora kongerwa kuko babona icyari kigambiriwe cyagezweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka