Nyamagabe: Ihame ry’uburinganire ryatumye bigirira icyizere cy’uko bayobora

Ihame ry’uburinganire ryatumye abagore bigirira icyizere cy’uko bakwiyamamaza, kandi bakabasha kuyobora kugira ngo nabo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2016, mu gikorwa cyo gutora komite z’abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Umudugugu n’inzego zihariye, zirimo iz’urubyiruko, iz’abagore n’abafite ubumuga, bamwe mu bagore bagaragaje kwitinyuka, bariyamamaza bagirirwa icyizere baratorwa.

Abatora baba bizeye abo batoye b'igitsina gore kuko bababonamo ubushobozi
Abatora baba bizeye abo batoye b’igitsina gore kuko bababonamo ubushobozi

Florida Mukamazimpaka, ni umwe mu bagore bari bitabiriye igikorwa cy’amatora mu murenge wa Gasaka, mu kagari ka Nyamugari, atangaza ko nk’abagore nabo bafite uruhare mu miyoborere myiza.

Yagize ati “Abadamu baratinyutse kandi baharanira kwiteza imbere, impamvu umudamu iyo agira ngo yuzuze inshingano ze, ni uko ibintu byose agomba kubibangikanya kandi bikagenda neza, yarangiza akagira n’icyo ageza ku banyarwanda n’urugo rwe bwite.”

Marie Josee Uwimana, yatorewe amakuru mu kagari ka Nyamugari, Umudugudu wa Nyamugari, atangaza ko kuri we kwiyamamaza ari ibintu yatinyutse kuko ashoboye.

Yagize ati “Abagore turashoboye nk’ubu njyewe niheraho, ndi umugore muri ba bandi bitinyaga mbere, ndangije kubera impamvu zo kuba narayoboye cyane, nkatorera ubunyangamugayo, niyo mpamvu wabonye njyewe nitinyutse nkiyamamaza kuko ntacyo bintwaye.”

Benshi mu bagore baratinyutse ariko abatuye mu migi, bagira imbogamizi y’umwanya kubera inshingano nyinshi baba bafite zijyanye n’imirimo y’ubucuruzi.

Abagore bemeza ko bitinyitutse batazuyaza mu kwiyamamaza kandi bagatorwa
Abagore bemeza ko bitinyitutse batazuyaza mu kwiyamamaza kandi bagatorwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Gasaka John Bayiringire, atangaza ko abagore batuye Akagari ka Nyamugari kuko kari mu mujyi wa Nyamagabe, baba bahugiye mu bucuruzi no gushaka amafaranga bikababera imbogamizi.

Yagize ati “Muri aka gace ka Nyamugari abadamu benshi bahagurukiye ubucuruzi, ububoshyi, ubukorikori, ugasanga batinye kujya mu nzego z’ubuyobozi batinya kubura umwanya, ariko babirenzeho bemera gutorwa dukomeza rero kubibashishikariza.”

Ibikorwa by’amatora muri rusange bikaba byagenze neza kuri site 6 zo mu murenge wa Gasaka, no mu yindi mirenge uko ari 16 igize akarere ka Nyamagabe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka