Nyagatare: Mu gihe gito harubakwa sitasiyo nto y’amashanyarazi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi, hagiye kubakwa sitasiyo ntoya (Substation), y’amashanyarazi mu gihe cya vuba.

Nyagatare hagiye kubakwa sitasiyo ntoya
Nyagatare hagiye kubakwa sitasiyo ntoya

Iyi sitasiyo biteganyijwe ko izubakwa mu Kagari ka Mbare mu Murenge wa Karangazi.
Ni kenshi abacururiza mu mujyi wa Nyagatare n’abahafite inganda bakunze kwinubira ibura ry’umuriro w’amashanyarazi kuko rimwe na rimwe ngo ubatera igihombo.

Umucuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Kigalitoday ko ibura rya hato na hato ry’umuriro rituma atanga serivisi mbi ku bakiriya be nyamara bitari bikwiye.

Yagize ati “Ncuruza serivisi z’Irembo nkakora n’ibindi ariko umuriro ukunze kugenda kenshi ku buryo mporana impungenge ko n’imashini zizashya. Ubwo uragenda nkagura essence nkacana moteri urumva ni ikindi kiguzi kiba kiyongereyeho noneho naba ntarayicana ugasanga bibangamiye abakiriya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko iki kibazo gishobora kuba giterwa n’uko umuriro uza mu Karere uturuka kure ari nayo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kubaka sitasiyo ntoya y’amashanyarazi kugira ngo bahangane n’iki kibazo.

Ati “Amashanyarazi dukoresha hano aturuka kuri substation ya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, hari n’Imirenge yacu ifatira ku Karere ka Gicumbi, amashanyarazi iyo agenda ahantu harehare birashoboka ko hari ushobora kugira icyo yangiza umuriro ukabura, igisubizo ni uko tugiye kugira sub station yacu.”

Umuyobozi wa REG Sitasiyo ya Nyagatare, Niyonkuru Benoit, avuga ko ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Nyagatare bidaterwa n’umuyoboro uturuka kure ahubwo hari izindi mpamvu zishobora kubitera ziturutse ku muyoboro.

Naho kuba hagiye kubakwa sitasiyo ntoya mu Murenge wa Karangazi avuga ko kubera ibikorwa binini bikeneye umuriro mwinshi ariyo mpamvu hagiye kubakwa sitasiyo ya Karangazi.

Yagize ati “Kubera ko dufite ibikorwa bitandukanye kandi bizatwara umuriro mwinshi birimo uruganda rw’amata y’ifu, Gabiro Agri-Business Hub n’ibindi, niyo mpamvu hateganyijwe iyubakwa substation Nyagatare ifite ubushobozi bwo kugeza amashanyarazi muri ibyo bikorwa.”

Avuga ko uyu mushinga wo kuyubaka ugiye gutangira mu gihe gito ku buryo bizafasha mu kugeza umuriro w’amashanyarazi mu cyanya cy’inganda ndetse no kuyakwirakwiza mu baturage batayakuye kure.

Mu Karere ka Nyagatare, abaturage 70.7% nibo bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mutubarize HANO NSHURI AHAZWI NKO MUGAKUBA NIMUKAGALI KA RUTARE NI MUMURENGE WA RWEMPASHA NI HAFI NUMUJYI WA NYAGATARE

UMURIRO BAZAWUDUHA RYARI? KO 2024 BATUBWIRAGA KO YAGEZE NAKO IGEZEMO HAGATI

UYU MUDUGUDU ITSINGA ZIDUCA HEJURU ZIJYA AHANDI

MUTURWANEHO.KUBA MUMWIJIMA NTABWO BIKWIYE ABANYAMUJYI PE.

Alias Ntaganda yanditse ku itariki ya: 1-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka