Ngororero: Ngo inzego zibakuriye nizo zituma abayobozi b’utugari batekinika raporo
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu Karere ka Ngororero baravuga ko inzego zibakuriye ari zo zatumaga batekinika raporo, ariko ngo ubu biyemeje guca ukubiri na byo.
Ibi abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Ngororero babitangarije Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Cartas Mukandasira, ubwo yabasuraga ku wa 21 Gicurasi 2015, nyuma y’uko bavuye mu itorero rya «Rushingwangerero» ku wa 4 Gicurasi 2015.
Nyirangoboka Marie Jeanne, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Marantima mu Murenge wa Hindiro avuga ko buri mwaka abayobozi b’utugari bahura n’abo ku murenge bagategurira hamwe imihigo y’umwaka, ariko ngo batangazwa no kubona nyuma yo gutangira gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje baturwaho ibindi bikorwa bitateganyijwe, bakavuga ko ari imihigo yiyongereyeho.
Aha, ngo niho bitangirira bagatanga raporo z’ibikorwa umurenge wifuza ko bakora ariko batarabikoze. Ingero batanga ni nko mu buhinzi, aho bahiga bakurikije ubuso bafite, ariko nyuma bagasabwa kubwongera kandi nta buhari. Bavuga ko aho kugira ngo bahabwe amanota mabi bajyaga bahimba imibare idahuye n’ibyakozwe.
Gutekinika kandi babikora mu birebana n’inyubako, nk’amashuri n’inyubako z’utugari bashaka kugaragaza ko bikorwa neza kandi bitarakozwe. Urugero ni nk’aho hari abagera kuri 20 bavugaga ko inyubako z’utugari twabo zuzuye nyamara zitararangira kubakwa. Ibi byose ngo babisabwaga n’ababakuriye.
Safari Modeste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibanda mu Murenge wa Ndaro, avuga ko bahisemo kubivugira mu ruhame kugira ngo bagaragarize abayobozi babo ko batazongera kubyemera kuko bavuye mu itorero biyemeje guhindura imikorere.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Cartas, yihanangirije abayobozi b’imirenge n’abandi bagira uruhare mu gutuma abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bahimba raporo.
Yababwiye ko iyo imibare ivuye mu kagari ipfuye n’iyo ku rwego rw’igihugu ipfa, bityo abasaba guha raporo agaciro kayo.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NYIRANGOBOKA MARIE JEANNE WARI UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA W’AKAGARI KA MARANTIMA MU MURENGE WA HINDIRO MU KARERE KA NGORORERO KUVUGISHA UKURI KWE MU BYO GUTEKENIKA KU WA21/05/2015. BYAMUKOZEHO. UBU YARIRUKANYWE. MUZABIKURIKIRANE.MUZASANGA UBUYOBOZI BW’UMURENGE BWARABABAJWE N’UKO IBYO GUTEKENIKA BAKORAGA BYASOHOTSE MURI KIGALI TODAY.BAKAMUTERA UBWOBA NGO POLICE IGIYE KUMUFUNGA.BAKAMUBESHYA NGO YIHISHE ,KUGEZAHO UBUYOBOZI BW’AKARERE BWAYOBEWE ICYAMUTEYE UBWOBA ,BUKANDIKIRA MINISITERI Y’ABAKOZI BA LETA N’IY’UBUTEGETSI,KUGEZAHO BAMWIRUKANYE NGO YATAYE AKAZI.
TWIZEYEKO GUTARA AMAKURU MU UBUSHOSHOZI N’UBUGENZUZI BWA KIGALI TODAY BIZATUMA HABONEKA UBUVUGIZI AKARENGANURWA.