Mu mezi atatu 26 bakubiswe n’inkuba 50 barakomereka

Abanyarwanda 26 nibo bamaze gukubitwa n’inkuba kuva imvura yatangira kugwa muri Nzeri 2015 naho 50 barakomeretse hapfa amatungo 24.

Icyegeranyo cya Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR, kigaragaza ko abantu n’amatungo bakubiswe n’inkuba mu gihe cy’imvura kubera kutubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda inkuba.

Abantu bakwiye kumenya uko bakwirinda inkuba mu gihe cy'imvura
Abantu bakwiye kumenya uko bakwirinda inkuba mu gihe cy’imvura

Uturere twa Gakenke na Karongi nitwo twibasiwe n’inkuba, naho Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru ziganjemo ibiza by’inkuba.

Amabwiriza ya MIDIMAR aburira abantu kwirinda inkuba, asaba abubaka gushyira iminara irinda inkuba ku nyubako, cyane izihurirwamo n’abantu benshi.

Amabwiriza avuga ko mu gihe umuntu ari mu nzu imbere hariho imvura ivanze n’inkuba n’imirabyo, asabwa kwirinda gukoresha ibyuma bizamukamo abantu mu nyubako z’amagorofa, kwirinda gukorakora no kwegera ibikoresho byose bikozwe mu byuma hamwe no kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha amashanyarazi mu gihe umuntu atizeye neza ko inyubako birimo ifite umurindankuba.

Mu gihe imvura yiganjemo imirabyo n’imihindo y’inkuba umuntu ari ku misozi asabwa kwihutira kujya mu nzu, kwirinda kuba ahantu hahanamye, kwirinda kugama munsi y’ibiti hamwe no kugama ahegereye iminara y’itumanaho itariho imirindankuba.

Amabwiriza avuga ko abantu bagomba kwirinda kwegera kugera kuri Metero 30 uruzitiro rukozwe mu byuma kuko byakongera amakuba yo gukubitwa n’inkuba, kwirinda kujya mu nkengero z’ishyamba ahubwo ukajya hagati mu ishyamba hatari munsi y’ibiti birebire.

Mu gihe inkuba n’imirambo biriho abantu bari mu mazi nk’imigezi n’ibiyaga basabwa kuyavamo, kwirinda kugumana mu ntoki ibyuma no guheka ikintu gifite akuma gasongoye kareba hejuru hamwe no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare cyangwa amapikipiki.

Ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi basabwa kubicomokora mu gihe hariho inkuba n’imirabyo, kwirinda kuba ahantu inkuba yigeze gukubitira kuko ishobora gusubira aho yigeze.

Ku bijyanye no kubaka, MIDIMAR itanga inama zo gusakaza amategura, naho abasakaza amabati nta murindankuba, hagashyirwaho insinga zihuza inguni zose z’inzu n’ubutaka.

Abantu bambara utwuma bashyira mu matwi(ecouteurs) badukuramo ubundi mu gihe cy’inkuba n’imirabyo abantu bakambara inkweto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka