Minisitiri w’Intebe yasabye Musenyeri Balthazar kugera ikirenge mu cya Smaragde

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasshimiye Musenyeri Smaragde Mbonyintege wayoboye Diyosezi ya Kabgayi, anasaba Musenyeri mushya w’iyo Diyosezi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, kugera ikirenge mu cy’uwo asimbuye ku buyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi.

Yamusabye ko azabera urugero rwiza Musenyeri mushya, kandi ko mu nshingano nshya hakwiye gukomeza guteza imbere ubukungu, by’umwihariko mu Karere ka Muhanga.

Avuga ko ubufatanye n’amadini bizatuma Guverinoma y’u Rwanda igera ku nshingano zo guteza imbere umuturage, kandi ko Roho nziza itura mu mubiri mwiza, bigasaba ko umuturage aba afite ubuzima bwiza.

Avuga ko kuba Akarere ka Muhanga kari mu twibasiwe n’ibiza mu mvura iheruka, abakirisitu bakwiye kwimuka mu manegeka kandi Kiliziya Gatolika igomba kubigiramo uruhare.

Avuga kandi ko kugira ngo ubuzima bube bwiza, abaturage bakwiye kwitabira gahunda yo gukora ubuhinzi burwanya inzara, kandi ko Guverinoma yiteguye kubafasha

Musenyeri Balthazard Ntivuguruzwa yavuze ko ashimira ababyeyi be bamushyigikiye mu nzira y’ubwepisikopi kugeza igihe abereye Padiri akaba anageze ku ntera yo kuba Musenyeri.

Ashimira Musenyeri Smaragde kuba yaramwakiranye ubwuzu n’urugwiro, amwereka uko ubwepisikopi muri Diyosezi ya Kabgayi buteye imbere n’uko azakomerezaho uwo murimo, asaba abandi bepisikopi kuzamuba hafi.

Agira ati, "Bambwiye ko mbaye umukuru mu basangwa, nabyishimiye cyane".

Musenyeri Balthazar abaye umwepisikopi wa munani wa Kabgayi akaba yemeye ko azashyira itafari rye mu kubaka Diyosezi ya Kabgayi, yifuza ko ubuyobozi bwazamuba hafi kandi abasaseridoti bazamufasha kwita kuri Diyosezi ya Kabgayi.

Agira ati, "Ndifuza ko hano muri Diyosezi ya Kabgayi hashyirwa ishuri ryo kwemera, gukomeza guha umurongo n’imbaraga imiryango Remezo, kunoza imicungire ivuguruye y’umutungo, n’uburere n’uburezi buhamye bw’umwana w’Umunyarwanda"

.
Avuga kandi ko bazakomeza kwita ku ngo n’imiryango ngo bazavemo abana bitegura gushinga ingo zizira amakimbirane, no gushyigikira abashakanye kandi ko bizakorwa mu kugendera hamwe, binyuze mu nzira yo kwitagatifuza.

Avuga ko yiyemeje gukomeza kwibutsa impano ya Bikiramariya akamwisunga kandi akamutura ubwepisikopi bwe, ari na yo mpamvu ari we yiragije mu butumwa bushya ahawe kuko ari we yavomyeho intego ye yiswe ’Musenge mu kuri’.

Avuga ko yayivomye ku butumwa Bikiramariya yatangiye i Kibeho abonekera abantu agasaba ko abasenga babikora mu kuri k’umutima uzira uburyarya, kugira ngo babashe kwera imbuto nziza, aho kuba amasengesho aba nk’uburo bwinshi butagira umusururu.

Agira ati, "Igihe kirageze ngo dusenge nta buryarya ahubwo twigorora n’Imana, munsabire ngo ibyo mbasabiye nanjye nzabishobozwe".

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda avuga ko kuba Musenyeri Barthazar yarahisemo intego yo gusenga nta buryarya, bizatuma akomeza kuyobora imbaga imukikije ihagarariye abandi kandi akunguka byinshi.

Antoine Cardinal Kambanda
Antoine Cardinal Kambanda

Agira ati, "Ntuzahweme gusenga no gushishikariza ukuri, ukomeze kunga ubumwe n’abasaseridoti no kubaba hafi mu bufatanye n’abakirisitu kugira ngo bamukurikire".

Ashimira Musenyeri Smaragde Mbonyintege kuba yarakoze ibyiza byinshi bishimirwa, nko kuba yarayoboye Inama y’Abepisikopi, kuzuza inyubako nshya yuzuye ku Ruyenzi, amashuri n’amavuriro no kuba yarahangayikiye amashuri atoza Abapadiri (Seminari) kwigisha no kuyobora inama nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda no mu Burundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka