Komisiyo y’Amatora yakiriye kandidatire ya Paul Kagame(Video)
Komisiyo y’Amatora (NEC) yakiriye kandidatire Paul Kagame, umukandida uzahagararira ishyaka FPR mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017.
Tariki 16 Kamena 2017, nibwo Kagame yemejwe n’Umuryango FPR Inkotanyi akomokamo nk’umukandida ntakuka uzawuhagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe tariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017.
Kagame yahise asezeranya Abanyarwanda ko muri iyi myaka irindwi itaha, natorwa, azakuba kabiri ingufu yakoranye muri manda asoje. Yasabye Abanyarwanda kandi kuzagira uruhare mu iterambere bifuza kugeraho.
Mu ijambo rye, yaciye amarenga ko ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko y’Ababyiruka ubu, abakangurira kugira uruhare muri politiki ibakorerwa kandi bakirinda kumva ko ibyo bazabigeraho ari uko bagiye kurahura ubwenge hanze.
Ohereza igitekerezo
|
Turashaka umuyobozi
mwiza poul kagame
Erega burya amaso ashyikiriza ubwonko maze hakanzurwa igikwiye, kuko imvugo ariyo ngiro,nicyo gihe ngo twitegurire ejo hazaza tur’umwe nutugejeje kubyiza twagezeho ariwe Kagame.
Tuzatora Paul kagame kuko yatugejeje kuri byinshi cyane twe tutari kwigezaho
uwahuhaye inka ntiwamwima Amata ibikorwa bye birivugira Tuzätora Kagame
Umusaza ni Umusaza, President wacu turanwemera nakomeze aturangaza imbere maze dutambuke tudasitara mu iterambere ry’Igihugu cyacu, Kdi Ntituzamutererana muguteza u Rwanda rwacu imbereeeeeeee!
Perezida wacu Paul Kagame turagukunda abanyarwanda tuzi aho tugeze heza ari kubera wowe.Turagushyigikiye,tuzagushyigikira kugeza kera turacyagukeneye ngo tugere ku majyambere u Rwanda rwacu rube paradizo.Amahoro n’umutekano birangwe iwacu i Rwanda.Kagame Paul imvugo niyo ngiro. Oyeeeeeeee Oyeeeeee
twamaze igihe tubabaye.dukeneye rero umuntu utumara ayo marira.ibyo kandi njye mbona hari uwaduhaye inzira .dukwiye kumureka agakomeza kuduha ibyishimo.uwo ni paul kagame.tuzamutora
Paul Kagame niwe twahisemo, kuko ashoboye, ibyo avuga byose abivugisha ibikorwa, twe abanyarwanda twahisemo neza kuyoborwa n’intore izirushya intambwe, niwe Imana yadutoranyirije ngo ageze u Rwanda aho rugomba kugera.
Nukuri byari ibirori, ahubwo ntunguwe nuko bitangiye kuba ibirori tutaranamutora; gusa Kigali today, mutubarize NEC kubijyanye no kwiyimura kw’ilisiti y’itora binyuze ku internet, kuko ntibirimo gukunda nagato; kandi turacyakeneye kwiyimura pe!!
ya nibyiza yazanye iterambre murwanda
UTATORA KAGAME PAUL YATORANDE KOKO NIYIMIHANDI IGIYE KUZURA HANO RWANDEX IMEZENEZANEZA NKIYOMUBIHUGU BYATEYIMBERE!!!!!!!! NDAMUKUNDA KANDI KUMUKUNDA NUGUKUNDA IGIHUGU MUBYUKURI.
Imvugo niyongiro oyee oyee oyee