Kamonyi:Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge babiri beguye
Mpazimaka Egide wayoboraga Umurenge wa Kayumbu na Rukimbira Emmanuel wayoboraga Umurenge wa Ngamba beguye ku mirimo yabo ku wa kane tariki 26 Gashyantare 2015 ku mpamvu kugeza ubu zitaramenyekana.
Mazimpaka wigeze kuyobora Umurenge wa Ngamba yeguye afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhanga aho akurikiranyweho kunyereza amafaranga ya VUP mu Murenge wa Ngamba.
Naho Rukimbira wamusimbuye muri uwo murenge, amakuru atugeraho avuga ko na we yagize uruhare mu gushyira umukono ku nyandiko y’amafaranga ya VUP yagurijwe ibimina by’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) no gusinyira amatsinda ya baringa y’abakaga inguzanyo muri VUP.
Rukimbira yaduhamirije ko yashyikirije akarere ibaruwa y’ubwegure bwe ariko ntiyashatse kudutangariza impavu yamuteye kwegura. Yasabye ko impamvu zo kwegura kwe zabazwa ubuyobozi bukuru bw’akarere.
Ku murongo wa terefone, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi akaba n’Umuvugizi wako, Bahizi Emmanuel, cyakora ariko, yadutangarije ko amabaruwa yo kwegura kw’aba banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge uko ari babiri ataramugeraho.
Marie Josee Uwiringira aracyadukurikiranira iyi nkuru
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
hano kumusenyi uwitwa uwimpuhwe jado wari president wa vup yasinyishije abantu abakoresha amatsinda akagenda akazana amamilioni hakagira batatu bayasinyira kumurenge sacco maze bakirira ubwo kd yanze kwishyura mbega agahinda
hano muri ngamba kumusenyi inzara niyose naho inkunga zaraje ziribwa nabamwe mbega agahinda
abo bantu bazanye inda nini bakarya amafaranga yabaturage mubakanire urubakwiye hano mumurenge wa ngamba byo abaryi nibenshi muzafata muzaruha.
Mwakwitonze sha ko iyabimirije namwe yabacugitiriraaaa!!!
Aba bayobozi ko bari beza abaturage tubibonamo aho sibyo bazira. Rukimbira watumye NGAMBA iba iyambere koko. Mazimpaka ukundwa nabose koko ubwo sibyo azize.yewe iyisi ntanyiturano koko.nibihangane bibaho mu buzima.ukuntu VUP ya NGAMBA Yakoze umuhanda wa RUKOMA.
Abayobozi bino mirenge niba aribyo koko bakurikiranwe kuko bino bidindiza iterambere.
Ntabwo aba begura basezera Ku kazi kuko hegura uri mû mwanya utorerwa.Naho VUP Yo aba auditeur ntibarambirwe bakomeze ibyo batagaragaje aho bavuye nibyo byinshi ntibarambirwe.courage
haaaa, ni ah’abagabo pe!!!!!
Mugihe mu mudugudu wa kabuga ngamba abaturage birenza ibinamba bya mazi abana bava mu mashuri kubera fees of school abakene sinavuga
Nta ka Laptop ra, mu Murenge muzima.Iyo areka kugura essance akagura akamashini se?