Imishinga batararangije muri 2015 biyemeje kuyesa muri 2016

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro batangaza ko imishinga bari baratangiye mu 2015 ariko ntirangire bazayirangiza mu mwaka wa 2016.

Barabitangaza ariko banishimira ko nibura bayitangiye imwe ikanagera ahashimishije ariko bakanavuga ko n’ubwo itarangiye, nk’uko babyifuzaga umwaka wa 2016 uzasiga yararangiye yose.

Hari n'abari baratangiye ubwubatsi umwaka wa 2015 ukaba usize butararangira ariko bakaba bagikomeje kubaka.
Hari n’abari baratangiye ubwubatsi umwaka wa 2015 ukaba usize butararangira ariko bakaba bagikomeje kubaka.

Iryamukuru Jean Umusore w’imyaka 19 aganira na Kigali Today yagize ati “Njyewe ndi umunyeshuri nari mfite umushinga wo kurangiza uyu mwaka (2015)mfite ibihumbi 100 kuko nashakaga korora mo inkoko nyakuye kuri make mu rugo bajya bampa ndetse n’ayo nkorera mu biruhuko bityo nkagira icyo ninjiza gusa nizeye ko mu mwaka wa 2016 nzabigeraho.”

Irankunda Elina umuturage wo mu murenge wa Gihango we ati “Njyewe nk’uko mubibona ndi muri butiki ndacuruza ariko murrabona ko harimo amafaranga atageze no ku bihumbi 200 ariko nari mfite intumbero yo kurangiza uyu mwaka(2015)harimo 500 ubwo umwaka utaha(2016)ndashaka kuzayarenza ukazarangira mfite mo nka miliyoni 1Frw.”

Elina aracuruza ngo yari yarihaye intego yo kurangiza umwaka wa 2015 afite igishoro cya 500 akemeza ko mu mwaka wa 2016 azaba afite igishoro cya miliyoni.
Elina aracuruza ngo yari yarihaye intego yo kurangiza umwaka wa 2015 afite igishoro cya 500 akemeza ko mu mwaka wa 2016 azaba afite igishoro cya miliyoni.

Mukamana Claudine usanzwe ucuruza inzoga nibigage yavuze ko we nubwo umushinga wo kwiyubakira inzu, ngo ayigeze aho ashaka ashima nibura ko atagikodesha ariko akemeza ko umwaka wa 2016 azabasha kuyirangiza.

Ati “Rwose umushinga nari mfite ni ukwiyubakira inzu yo gukodesha kuko ncuruza ibigage n’inzoga ariko iyo nzu n’ubwo nayubatse ikaba itararangira nk’uko mubibona ni ibyondo ndizera ko uwaka utaha nzayirangiza neza nkashyiramo sima ndetse n’umuriro n’amazi kandi nzabigeraho.”

Uyu mudamu nawe ngo yari yarihaye intego yo kuva mu ikode aho acururiza ibigage n'inzoga ubu n'ubwo ngo inzu ye yubatse itaruzura neza yemeza ko mu mwaka wa 2016 azashyiramo ibibura mo byose nka sima n'umuriro.
Uyu mudamu nawe ngo yari yarihaye intego yo kuva mu ikode aho acururiza ibigage n’inzoga ubu n’ubwo ngo inzu ye yubatse itaruzura neza yemeza ko mu mwaka wa 2016 azashyiramo ibibura mo byose nka sima n’umuriro.

Abatuye mu karere ka Rutsiro muri rusange nk’uko babitangaza bemeza ko barangije umwaka neza kuko nta nzara bafite aho usanga benshi bejeje imyaka itandukanye yiganjemo ibishyimbo, n’indi myaka itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka