Iburengerazuba: Inkuba yakubise abantu batatu barapfa

Abantu batatu nibo bamenyekanye ko bakubiswe n’inkuba mu Ntara y’Iburengerazuba, harimo umukobwa w’imyaka 16 mu Karere ka Nyamasheke n’abandi babiri mu Karere ka Rutsiro ku mugoroba tariki 8 Nzeri 2023.

Kuri uwo munsi, mu Karere ka Nyamasheke inkuba yakubise umwana w’umukobwa w’imyaka 16 arapfa, ndetse yica n’amatungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Bigirabagabo Moise, yatangaje ko byabereye mu Kagari ka Kibingo, Umudugudu wa Gituruka, ndetse uwakubiswe n’inkuba abaturage bagerageje kumujyana kwa muganga ariko agahita apfa.

Yagize ati “Inkuba yakubise umukobwa witwa Uwimana Jeanette w’imyaka 16, abaturage bamujyanye ku kigo nderabuzima cya Kibingo, ariko yaje kwitaba Imana.”

Bigirabagabo akomeza avuga ko inkuba yakubise inka ebyiri zirapfa hamwe n’ihene.

Mu Karere ka Rutsiro, inkuba yakubise abaturage babiri barapfa mu Murenge wa Manihira, mu kagari ka Muyira, mu mudugudu wa Mujebeshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira, Basabose Alex, yatangaje ko abaturage babiri bakubiswe n’inkuba bapfuye undi arakomereka.

Amabwiriza ya Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), avuga ko mu gihe cy’Umuhindo (Nzeri-Ukuboza) hari ibice bitandukanye by’Igihugu bizagira imvura nyinshi, ishobora guteza umwuzure, inkangu n’izindi ngaruka.

MINEMA isaba abaturage kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera, hakoreshejwe impurumpuru n’imikwege, gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n’ubundi buryo kugira ngo ayo mazi akoreshwe.

Isaba abaturage gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa mu nzira zayo zabugenewe.

Abaturage basabwa kandi kwimuka mu manegeka, mu nzu zishaje n’izindi zishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga, kuko ziba zishobora kugwa igihe cyose haguye imvura nyinshi.

Abaturage basabwa kugama mu nzu aho kuba munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tugomba gukaza ingamba harimo No kwirinda kugenda mumvura

Niyodusenga moise yanditse ku itariki ya: 9-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka