Iburengerazuba: Guverineri Dushimimana yasabye ko uturere tudafite abayobozi bashyirwaho

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yasabye Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) gushyiraho abayobozi b’uturere, kugira ngo bakorane mu kugeza servisi nziza ku baturage, kuko mu Turere turindwi tugize iyo Ntara, dutatu tudafite abayobozi.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert

Tariki 5 Gicurasi 2023, Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yakuye ku mirimo uwari Umuyobozi wako, Kambogo Ildephonse, azira kutuzuza inshingano ze ahanini zijyanye no kurengera abaturage.

Tariki 1 Kanama 2023, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko amatora yagombaga kuba tariki 11 Kanama 2023, yo gusimbuza abayobozi baherutse kwirukanwa kubera amakosa y’akazi, atakibaye mu Karere ka Rubavu.

Uretse mu Karere ka Rubavu, tariki 28 Kamena 2023, Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro yarasheshwe ndetse bajyana na Komite nyobozi yariho, hashyirwaho Mulindwa Prosper kuba ayoboye aka Karere.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko mu gusesa inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro, hashingiwe ku buryo akarere kateshutse ku nshingano.

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke tariki 28 Kanama 2023, yafashe umwanzuro wo kwirukana Umuyobozi w’Akarere, Appolonie Mukamasabo, biturutse ku myitwarire n’imikorere idahwitse mu kazi ashinzwe.

Aba bayobozi batarabona ababasimbura bitera icyuho mu gufasha Intara y’Iburengarazuba, irimo uturere dufite ibibazo by’imirire mibi n’igwingira n’abaturage benshi bakennye.

Guverineri Dushimimana ubwo yari amaze kujya ku buyobozi, yagize ati "Ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ibibazo by’igwingira n’imirire mibi, iby’ibiza n’isuri n’ingaruka zayo, amakimbirane mu miryango, n’ibibazo binyuranye by’abaturage, ni urugamba rukomeye tugomba kurwana twese dufatanyije, nkasaba ubufatanye bw’abayobozi n’abo bayobora."

Ati "Ndahamya ko buri wese afite ubushake bwo gutuma Intara yacu itera imbere, tugendeye ku mahirwe dufite harimo ubuyobozi bwiza, dufite umutekano n’abagomba kuwurinda."

Asaba Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu n’izindi nzego bakorana, Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba tukabona abayobozi kugira ngo imirimo ikomeze, kuko kuba badahari bitanga icyuho.

Icyerekezo cya NST1 u Rwanda rwihaye kigomba kuba cyagezweho 2024, harimo kurwanya igwingira n’imirire mibi, kwegereza amazi n’umuriro abaturage no guteza imbere imijyi yunganira Kigali, guhanga imirimo ku Banyarwanda badafite akazi, hamwe no gukemura ibibazo ku baturage bagana ubuyobozi.

Mu gihe icyo cyerekezo gasigaje umwaka umwe, inzego z’ibanze zikaba zigomba gukora cyane mu gufasha Umukuru w’Igihugu, ibyo yemereye abaturage bikaba byagezweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo cy’umuriro n’ikimihanda muri Nyamasheke mu duce tumwe na tumwe rwose kizigweho bive mu mihigo ahubwo bige mungiro.

Horeb yanditse ku itariki ya: 19-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka