Iburasirazuba: Umuganda wibanze ku kubakira abatishoboye no gutunganya imihanda

Umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2023, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku bikorwa byo kubakira amacumbi abatishoboye, kubaka amarerero y’abana no gutunganya imihanda y’imigenderano.

Bugesera hakozwe umuganda wo guhanga imirwanyasuri no gusibura isanzwe
Bugesera hakozwe umuganda wo guhanga imirwanyasuri no gusibura isanzwe

Bugesera, ubuyobozi bw’akarere bwifatanyije n’abatuye n’abaturage b’Umurenge wa Mwogo, ahacukuwe imirwanyasuri hanasiburwa iyasibye.

Mu Karere ka Gatsibo, abaturage b’Umurenge wa Gitoki, bifatanyije na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2023, ahasijwe ikibanza cyo kubakira umuturage utishoboye, gutunganya imihanda no kurwanya isuri.

Umurenge wa Gitoki ukaba wanahembewe kuba ariwo wabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu, mu marushanwa y’ibikorwa by’umuganda umwaka wa 2022-2023.

Mu bikorwa byatumye Umurenge wa Gitoki uhiga indi, ugahabwa igikombe ndetse na 1,000,000 y’Amafaranga y’u Rwanda, ni ukubakira abatishoboye inzu 38 zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 100,600,000 ku bufatanye n’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa, by’umwihariko uruhare rw’abaturage rukaba rungana na 60% binyuze mu maboko yabo.

Minisitiri Musabyimana yifatanyije n'abaturage ba Gitoki, Umurenge wahize indi mu bikorwa by'Umuganda
Minisitiri Musabyimana yifatanyije n’abaturage ba Gitoki, Umurenge wahize indi mu bikorwa by’Umuganda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwo bwifatanyiije n’abaturage b’Umurenge wa Murama, Akagari ka Bugambira, mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2023, ahatunganyijwe umuhanda wari warangiritse utakiri nyabagendwa.

Nyuma y’umuganda abitabiriye baganirijwe ku ngingo zitandukanye zirimo, Kugira umuco w’Isuku, gahunda zigamije kwivana mu bukene, gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza no kwitegura kwizihiza umunsi w’Umuganura uteganijwe tariki 05 Kanama 2023.

Babumbye amatafari yo kubakira abatishoboye
Babumbye amatafari yo kubakira abatishoboye

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho Myiza, Ingabire Assoumpta, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kirehe, Umurenge wa Kirehe, mu muganda wo gusana umuhanda wa Sagatare-Musaza wari warangiritse.

Akarere ka Ngoma, Umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2023, wakorewe mu Murenge wa Murama, ahatunganyijwe umuhanda uhuza Akagali ka Mvumba na Mahango.

Hasijwe ikibanza kizubakwamo irerero ry'abana
Hasijwe ikibanza kizubakwamo irerero ry’abana

Naho mu Murenge wa Kibungo bibanze mu gutunganya ahazubakwa irerero ry’abana bato, kubaka ibicumbi by’imidugudu no gukora amasuku hirya no hino mu midugdu.

Akarere ka Rwamagana, ubuyobozi bwifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Muyumbu mu muganda rusange, wibanze ku bikorwa byo guhanga imihanda no kubakira abatishoboye.

I Rwamagana bubakiye abatishoboye
I Rwamagana bubakiye abatishoboye

Ni mu gihe abaturage bo mu Kagari ka Karitutu Umurenge wa Muhazi, ku bufatanye n’umushinga wa Gikuriro kuri bose, batangiye kubaka irerero ry’abana bato (ECD) mu mudugudu w’Agatare. Iyi nyubako ikazafasha abana kubona ahantu hatunganye habafasha kwitabwaho mu buryo bwo kwiga, servisi z’ubuzima n’imirire myiza.

Abaturage basabwe guhora basibura imirwanyasuri
Abaturage basabwe guhora basibura imirwanyasuri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka