Iburasirazuba: ‘Mobile Governance’ yitezweho gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’abaturage

Guhera ku wa Kabiri tariki ya 25 Nyakanga 2023, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara, batangiye gusura abaturage muri gahunda yihariye yiswe Mobile Governance.

Guverineri Gasana yasabye abaturage kwirinda magendu n'ibiyobyabwenge kuko ababifatiwemo bahanwa n'amategeko
Guverineri Gasana yasabye abaturage kwirinda magendu n’ibiyobyabwenge kuko ababifatiwemo bahanwa n’amategeko

Ni gahunda igamije kwegera abaturage, kuganira nabo ku ngamba z’iterambere no kubakemurira ibibazo, ahanini bibangamiye iterambere ryabo.

Iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Nyagatare, by’umwihariko mu Mirenge ya Kiyombe, Karama na Tabagwe ihana imbibi n’igihugu cya Uganda, ikazanakomereza mu yindi Mirenge y’aka Karere ndetse no mu Tundi Turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

Abaturage baganirijwe kuri gahunda zitandukanye, zirimo kwirinda ibiyobyabwenge, kugira Umudugudu utagira icyaha, kurinda ibidukikije, kugira isuku ku mubiri, mu ngo n’ahandi, kongera ubwitabire mu kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Bimwe mu bibazo abaturage b’Umurenge wa Kiyombe bagaragarije ubuyobozi, harimo icy’abacyambukiranya umupaka mu buryo butemewe bajya muri Uganda kuzana magendu, igizwe ahanini n’imyenda ya caguwa ndetse na kanyanga, amakimbirane mu miryango avamo impfu, aho uwakoze icyaha ahita atorokera muri Uganda. Hari kandi bamwe mu baturage basarura amashyamba ya Leta bakayatwikamo amakara.

Abaturage bagaragaje ko hari bagenzi babo bigabiza amashyamba ya Leta bakayatwikamo amakara
Abaturage bagaragaje ko hari bagenzi babo bigabiza amashyamba ya Leta bakayatwikamo amakara

Umwe mu baturage b’Umurenge wa Kiyombe, Habamugisha Jean Pierre, avuga ko nk’abaturage bafite umukoro wo kwikubita agashyi bagacika kuri izi ngeso mbi, ariko by’umwihariko bakubaka ubumwe n’ubucuti no guharanira iterambere.

Ati “Dukwiye kuba umuturage nyawe ubereye Igihugu kandi wumva akanumvira Leta, umuturage ubana neza na mugenzi we, umuturage ugerageza kwiteza imbere. Ibigaragara mu Murenge wacu bibi tubyirinde kandi tugerageze kuba umwe, dusangire bwa bumwe bw’Abanyarwanda.”

Naho ku kibazo cya kanyanga n’urumogi, avuga ko ababizana mu Rwanda bamwe bazwi ndetse n’aho bicururizwa hari ahazwi, ku buryo bafatanyije bose babirandura kuko ari nabyo soko y’amakimbirane mu miryango.

Icyakora ngo bagiye kubanza kuganiriza ababinywa barebe ko babicikaho, noneho bashyireho n’ingamba zo gufata ababizana nabo babashishikarize gushaka indi mirimo bakora kuko itabuze.

Urubyiruko rwashyizwe mu majwi kuba ari rwo rwiganje mu binjiza ibiyobyabwenge
Urubyiruko rwashyizwe mu majwi kuba ari rwo rwiganje mu binjiza ibiyobyabwenge

Umunsi wa kabiri w’iyi gahunda wakomereje mu Mirenge ya Rwempasha, Musheri na Matimba na yo ihana imbibi na Uganda, ahakunze guturuka magendu nyinshi ndetse n’ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka