Harabura iki ngo uturere twishyure Miliyari 22Frw dufitiye abacuruzi b’inyongeramusaruro?

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Patrice Mugenzi, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, ko ikibazo cy’ibirarane Uturere dufitiye abacuruzi b’inyongeramusaruro bingana na Miliyari 22Frw, bagiye kureba uko wishyurwa ndetse hagafatwa ingamba zo kwirinda kongera kubajyamo umwenda.

Minisitiri Mugenzi yavuze ko bagiye gukemura ibibazo bijyanye n'inyongeramusaruro
Minisitiri Mugenzi yavuze ko bagiye gukemura ibibazo bijyanye n’inyongeramusaruro

Ibi Minisitiri Mugenzi yabitangaje ku wa Gatanu tariki 9 Gicurasi 2025, mu biganiro yagiranye n’iyi Komisiyo mu rwego rwo gusesengura imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025-2026, hamwe n’Ingamba z’igihe giciriritse (MTEF2025/26-2027/28).

Hon. Nabahire Anastase yabajije Minisitiri Mugenzi ingamba MINALOC ifite, zo gukemura ibibazo bigaragara mu ikurikirana ry’ikoreshwa ry’inyongeramusaruro, impamvu hakiri icyuho mu guhuza amakuru ku nyongeramusaruro zishyuwe, n’izitarishyuwe.

Hari kandi ibirarane Uturere twatangiranye umwaka wa 2024/2025 kandi ingingo ya 3.2 y’Amasezerano y’imikoranire hagati y’Ikigo cy’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) na Agro-Processing Trust Corporation (APTC) Ltd, yo ku wa 9/10/2019 yavuguruwe ku ya 9/10/2022, iteganya ko APTC ishyikiriza RAB n’Akarere raporo ya buri cyumweru igaragaza ingano y’ifumbire n’imbuto z’indobanure zacurujwe muri gahunda ya nkunganire.

Ati “Ndifuza kumenya niba izo raporo zitangwa nk’uko amasezerano yavuzwe haruguru abiteganya, n’ingamba zihari zo guhuza amakuru akenewe kugira ngo afashe inzego gufata icyemezo ku birarane by’inyongeramusaruro mu Turere n’Umujyi wa Kigali.”

Minisitiri Mugenzi yabwiye Abadepite ko umwenda uturere tubereyemo ibigo bicuruza inyongeramusaruro ungana na 22,054,073,550Frw, bagiye gukorana na MINECOFIN ku buryo wishyurwa nubwo atavuze igihe nyirizina uzishyurirwa.

Gusa Minisitiri Mugenzi yasobanuye ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya MINAGRI, ku rwego rw’Akarere mu ntangiro y’igihembwe cy’ihinga haba inama itegura igihembwe, hakabaho gukangurira abahinzi kwiyandikisha muri ‘Smart Nkunganire System’.

Ati “Ku bufatanye bw’Akarere n’Imirenge dukangurira abacuruzi b’inyongeramusaruro (Agro-dealers) kurangura hakiri kare no gutanga serivisi nziza ku bahinzi. Abagize ibyiciro bitandukanye by’iyamamazabuhinzi begera abahinzi mu mirima, bagakurikirana ko abahinzi bari gukoresha izo nyongeramusaruro, banabashishikariza kuzikoresha uko bikwiye”.

Yunzemo ko uturere ku mikoranire na MINAGRI na RAB, bashishikariza abaturage kwitabira gukoresha Smart Nkunganire, bigatuma imitangire y’ifumbire n’imbuto bikorwa hifashishijwe system yabugenewe ari na yo iherwaho habaho gusuzuma imikoreshereze y’ifumbire n’imbuto, ahagaragaye icyuho hagatangwa ubufasha ari na ko hamenyekana ingano y’ibyakiriwe n’ibyakoreshejwe.

Minisitiri Mugenzi yasobanuye ko ibibazo bigaragara iyo system yagize ibibazo, Abacuruzi bagakorera hanze yayo, cyangwa hakaba ba Agrodealers batayikoresha hakagaragara ibinyuranyo mu bubiko (stock physique) no mu bubiko mu ikoranabuhanga (stock ya system).

Ati “Tuzakomeza gushyira imbaraga mu gukurikiranira hafi itangwa n’ikoreshwa ry’inyongeramusaruro zunganiwe na Leta. Nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya MINAGRI ajyanye n’itangwa ry’inyongeramusaruro mu ngingo ya 13, uturere mu bufanye na RAB na APTC dukora igenzura rihuriweho ku mitangire n’imikoreshereze y’inyongeramusaruro. Harimo kumenya ingano y’izagejejwe mu bubiko mu turere (quantity distributed), ingano y’izaguzwe n’abahinzi (quantity purchased by farmers) hamwe n’ingano y’izisigaye mu bubiko. Nyuma y’iri genzura, itsinda rikora raporo (closing report) igashyikirizwa uturere, RAB ndetse na APTC”.

Abadepite mu kiganiro na Minisitiri Mugenzi
Abadepite mu kiganiro na Minisitiri Mugenzi

Iki kibazo cyari cyagaragajwe na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, ubwo yakoraga ingendo mu turere hirya no hino mu gihugu, bagasanga abacuruzi b’inyongeramusaruro uturere tubafitiye iyi myenda.

Gusa Minisitiri Mugenzi yavuze ko iki kibazo kigiye kwitabwaho uyu mwenda ukishyurwa, ndetse amakosa ari mu mitangire y’iyi serivisi agakosorwa.

Ati “Gukemura ibibazo bikibangamiye ubucuruzi bw’inyongeramusaruro, harimo kuvugurura Smart Nkunganire System, gushyiraho uburyo inyemezabwishyu za EBM zatangwa binyuze muri MOPA, no guhuza n’igihe ibigenerwa abacuruzi b’inyongeramusaro (agrodealers)”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka