Guverineri Dushimimana yasabye ubufatanye abatuye Intara y’Iburengerazuba

Guverineri Dushimimana Lambert wagizwe umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, yasabye abatuye iyo Ntara n’abayobozi bahakorera, ubufatanye mu kugera ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Guverineri Dushimimana yasabye ubufatanye abatuye Intara y'Iburengerazuba
Guverineri Dushimimana yasabye ubufatanye abatuye Intara y’Iburengerazuba

Guverineri Dushimimana yabigarutseho mu muhango w’ihererekanyabubasha na Habitegeko François yasimbuye, wayoboye iyo Ntara kuva tariki 23 Werurwe 2021 ubwo yari asimbuye Munyantwali Alphonse.

Habitegeko yavuze ko ashimira Imana yamuhaye ubuzima n’impano bwubakiyeho, Igihugu cyiza na Perezida Paul Kagame, washyize ku ruhande inyungu ze bwite akita ku Banyarwanda, ashimira umuryango RPF Inkotanyi wagiye umuha inshingano zitandukanye, ariko anashimira abaturage b’intara y’Iburengarazuba.

Agira ati "Abaturage b’iyi Ntara ndabagushikira kandi bazakomeza kugufasha, abakozi b’Intara twakoranye neza, nubwo byose bitabaye shyashya kuko ubushobozi bwa muntu bugira aho bugera, namwe muzashyiraho itafari mukomeze kubaka. Inzego zose zizakomeza kugufasha kandi nanjye aho nzakenerwa niteguye kugufasha".

Habitegeko yabwiye umusimbuye ko hari ibibazo asize byihutirwa agomba gukurikirana, harimo ibyo Perezida yagiye yemerera abaturage nibyo yatanzeho umurongo, ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bitarakemuka nk’ imirire mibi n’igwingira, abahuye n’ibiza, isuku n’isukura, kurwanya isuri no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, iterambere mu turere hirya no hino, imishinga y’iterambere ikorera mu Ntara nk’imijyi yunganira Kigali".

Guverineri Dushimimana Lambert (iburyo) ahererekanya ububasha na Habitegeko François
Guverineri Dushimimana Lambert (iburyo) ahererekanya ububasha na Habitegeko François

Guverineri Dushimimana avuga ko ashima ibimaze gukorwa muri iyi Ntara, ariko asaba abaturage bayo n’izindi nzego gufatanya.

Ati "Ahari ubushake byose birashoboka, tuzafatanya kandi tuzagera kure. Tuzi akamaro k’umutekano kandi tuzi aho uherereye, tuzi n’abashaka kuwuhungabanya, tuzafatanya ndizera ko inzego zose zizatuba hafi cyane".

Akomeza avuga ko ibibazo bibangamiye abaturage, ibiza byibasiye abaturage, isuri, amakimbirane mu muryango, ari urugamba rukomeye abantu bagomba gufatanya.

Ati "Twese tugomba kujyanamo, nkaba nsaba ubufatanye kandi hano nta mucanshuro urimo. Dufite amahirwe menshi, ayambere ni ubuyobozi bwiza butuma ibikenewe biboneka, dufite umutekano n’abazi ibikenewe kugira ngo uboneke, dufite pariki, ikiyaga cya Kivu n’ibindi byinshi bituma Intara yatera imbere."

Avuga ku bibazo biri mu Ntara, yasabye Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), gufasha uturere tudafite abayobozi kubabona.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Marie Solange Kayisire
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Marie Solange Kayisire

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Marie Solange Kayisire, ashimira Habitegeko kuba yarafashije Intara ikava ku mwanya wa 5 mu mihigo ikaza ku mwanya 3, avuga ko Guverineri mushya azi neza Intara y’Iburengerazuba kuko yari mu mwanya mwiza wo kuyimenya.

Ati "Icyo tumwizeza ni ubufatanye, kugira ngo tugere ku byifuzwa, dukemurire abaturage ibibazo, tubumbatire ubumwe bw’Abanyarwanda n’ibibushamikiyeho".

Guverineri Dushimimana ni inararibonye mu mategeko y’u Rwanda, ndetse akaba yarakoze igihe kinini mu nzego z’ubutabera.

Afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mategeko (Masters of LLM in International Law), yakuye muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo mu 2007, mu gihe yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2003 mu ishami ry’amategeko.

Dushimimana Lambert kuva 2004 kugera 2005, yari umushinjacyaha, yakomereje akazi muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko kugera 2010, aho yakomereje akazi muri Minisiteri y’Ubutabera kugera muri 2014, nyuma ajya muri Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko.

Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa

Uretse kwigisha muri Kaminuza no kuba umunyamategeko, agiye kuyobora Intara y’Iburengerazuba yabayemo igihe kinini, ndetse aba Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu.

Mu kwezi k’Ukwakira 2019 nibwo yagiye muri Sena, ndetse atorerwa kuyobora Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka