Gatsibo: Imicungire mibi y’ikusanyirizo ry’amata yatumye aborozi bamburwa

Umuyobozi wa Kiziguro Dairy Cooperative ifite ikusanyirizo ry’amata ahitwa Ndatemwa, Murara Michel, avuga ko imicungire mibi y’umutungo yatumye Koperative ihomba amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni enye, bituma aborozi bahagemuraga amata bamburwa.

Akarere ka Gatsibo
Akarere ka Gatsibo

Bamwe mu borozi bo mu Murenge wa Muhura bagemuraga ku ikusanyirizo ry’amata rito (Milk Collection Point) rya Gakorokombe, akahavanwa ajyanwa ku ikusanyirizo rya Kiziguro Dairy Cooperative, babwiye RBA ko bambuwe amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni imwe.

Umwe yagize ati “Jye ndi umwakirizi w’amata, hano amafaranga batwambuye ndayazi, asaga 1,300,000. Turifuza ubuvugizi kugira ngo twishyurwe n’aborozi bakomeze kugirira ikizere Koperative.”

Amafaranga bavuga ko bambuwe ni ayo mu mwaka wa 2020, kuko mbere ngo barishyurwaga kandi neza.

Nyuma yo kwamburwa uko ari aborozi 132, ngo bahisemo guhindura aho bagemuraga amata yabo, bakayajyana ku ikusanyirizo rya Kiramuruzi.

Murara avuga ko kwamburwa kw’aborozi ahanini byatewe n’imikorere ndetse n’imicungire mibi y’umutungo, ya komite basimbuye dore ko igenzuramutungo ryakozwe na RCA ryasanze barahombye asaga 4,000,000Frw.

Yagize ati “Twe twatangiriye kuri zero kuko twasanze hari igihombo cya Miliyoni enye zirengaho gato. Ni amafaranga y’aborozi ba Muhura na Kiziguro, nanjye ndimo twahombejwe n’abo twasimbuye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko imiyoborere n’imicungire mibi y’ikusanyirizo ry’amata rya Kiziguro Dairy Cooperative, byatumye ikusanyirizo rihomba ndetse n’aborozi bayihaga amata bamburwa.

Yagize ati “Ikibazo twarakimenye ahanini cyatewe n’imiyoborere mibi y’abayobozi b’ikusanyirizo ndetse n’imicungire mibi y’umutungo ku bakozi baryo, ariko komite nshya yagiyeho yatwemereye ko bagiye gushakisha uko bajya bishyura aborozi buhoro buhoro, kuko ntabwo bayabonera rimwe kuko batugaragarije ko bahombye.”

Ubuyobozi ariko ngo buzakomeza gukurikirana uburyo aborozi bishyurwa.

Mu Karere ka Gatsibo habarirwa amakusanyirizo y’amata mato 10 n’amamanini atanu, akusanya litiro z’amata 42,704 ku munsi umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka