Croix-Rouge y’u Rwanda yatanze Miliyoni 44 Frw zo gufasha abasenyewe n’ibiza

Umuryango wa Croix-Rouge y’u Rwanda washyikirije inkunga abaturage bo mu mirenge ya Kanama, Nyundo, Rugerero na Nyakiriba bangirijwe n’ibiza mu ntangiriro za Gicurasi 2023.

Amafaranga angana na miliyoni 44 yahawe imiryango 500, harimo imiryango 100 yahawe ibihumbi 200 byo kugura ibikoresho byo gusana inzu zabo zangijwe n’ibiza, naho iyindi miryango 400 ihabwa ibihumbi 60 byo kugura ibibatunga nyuma y’uko ibiza byangije ibyo bari barahinze.

Emmanuel Mazimpaka, umuyobozi muri Croix-Rouge y’u Rwanda, yabwiye Kigali Today ko amafaranga batanze ari ayo gufasha abaturage bahuye n’ibiza, akaba aje akurikira ubundi bufasha Croix-Rouge yatanze ibiza bikimara kuba.

Yagize ati "Croix-Rouge y’u Rwanda yaje gufasha abaturage batuye mu mirenge ya Kanama, Rugerero, Nyundo na Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, harimo abafite inzu zangiritse bari buhabwe amafaranga yo kuzisana, hari n’abangirijwe imyaka bahabwa amafaranga yo kubatunga."

Abaturage basenyewe n’ibiza mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyundo babarirwa mu 1200 kandi benshi barakodesherejwe na Leta, ndetse igihe cy’amezi atatu cyamaze kurenga.

Leta ikaba yamaze gutegura amafaranga yo kubakodeshereza andi mezi atatu, nubwo babaye bahawe ukwezi kumwe andi mafaranga y’amezi abiri bakazayohererezwa kuri telefone nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo yabibwiye Kigali Today.

Leta yasabye abaturage kutongera kubaka ku nkengero za Sebeya kugeza igihe itsinda ryashyizweho rigaragaje ahagomba kubakwa n’ahatagomba kongera kubakwa ku mugezi wa Sebeya.

Abaturage bari bafite ubutaka ku nkengero za Sebeya bavuga ko bakennye kubera abari bafite inyubako bari barashyizemo amafaranga zasenyutse, bagasaba Leta kubafasha kubona igishoro bakagira ibyo gukora, abandi bakabona n’ubushobozi bwo kohereza abana ku mashuri.

Bagenda bafashwa gahoro gahoro kuko hari abaturage benshi mu Rwanda bahuye n’ibiza.

Croix-Rouge y’u Rwanda uretse Akarere ka Rubavu, yateguye amafaranga yo guha abaturage basenyewe mu Turere twa Rutsiro, Nyabihu, Karongi na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, n’abo muri Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu Turere turindwi hazatangwa miliyoni 170 harimo miliyoni 80 zizafasha imiryango 400 izahabwa amafaranga ibihumbi 200 byo gusana inzu, naho indi miryango 1500 izahabwa ibihumbi 60 byo kugura ibyo kubatunga.

Mazimpaka yabwiye Kigali Today ko bateganya no kuzafasha Koperative zahuye n’ibiza, bakaba bateganya no kubaka ubwiherero ku miryango itabufite.

Croix-Rouge nk’umufatanyabikorwa wa Leta amafaranga irimo gutanga aranyuzwa kuri telefoni z’abaturage mu kugabanya ingendo n’igihe bagombye gukoresha bajya kuri banki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

turabyishimiye nukuri iyo miryango nifashwe kand red cross turabakunda

ndizeye fidele yanditse ku itariki ya: 29-11-2023  →  Musubize

Umuco wogufasha nimwiza dushimiye croix rouge yateye iyo ntabwe nibindi bingo bibonereho

Tuyishime jean d’amour yanditse ku itariki ya: 16-09-2023  →  Musubize

Umuco wogufasha nimwiza dushimiye croix rouge yateye iyo ntabwe nibindi bingo bibonereho

Tuyishime jean d’amour yanditse ku itariki ya: 16-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka