Burera: Ubuharike ngo bukururwa ahanini n’amakimbirane hagati y’abashakanye
Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Burera batangaza ko ingeso y’ubuharike ikunze kumvikana muri ako karere ituruka ahanini ku bwumvikane buke hagati y’abashakanye bukurura amakimbirane, abagabo bagahitamo kuzana abandi bagore.
Nubwo nta mubare uzwi w’abagabo bo muri ako karere baharitse abagore babo, abaturage bahamya ko aho batuye bahabona abagabo bashaka abandi bagore ku ruhande cyangwa se bakabazana mu rugo bakabatunga ari babiri.
Umusaza Mpatswe Celestin, avuga ko ubwo buharike buzanwa n’ababana batumvikana. Agira ati “Guharika biterwa n’ubutumvikana bw’umugabo n’umugore, bakaba batari kuvuga rumwe ubwo bikaba byatuma umugabo azana undi mugore.”
Ubwo bwumvikane buke ngo na bwo buturuka ahanini ku mitungo. Aho ngo usanga abagabo bamwe bacyumva ko imitungo bafite, nk’imirima, umugore bashakanye atayifiteho uburenganzira kandi barasezeranye ngo n’ibyo bahinzemo umugabo akaba yabigurisha umugore ntaboneho.
Ngo umugore yavuga asaba uburenganzira bwe, umugabo akamwuka inabi, amakimbirane agatangira gutyo, umugabo agahitamo gushaka undi mugore utamuhoza ku nkenke.
Nzamuranga Berandette, wemeye gusanga umugabo ufite undi mugore, avuga ko abagore bemera gukora nk’ibyo yakoze babiterwa no kuba bishakira abagabo, bumva ko bagiye kubaho neza ariko batazi ingaruka bazahura na zo nyuma.
Akomeza avuga ko byamugizeho ingaruka mbi kuko kubaho neza yari ategereje atigeze abibona.
Ngo yasanze nta burenganzira na bumwe afite ku mitungo y’umugabo, kubera ko batasezeranye. Nubwo uwo mugabo we yapfuye ngo imirima yamusanganye yabaye iy’umugore w’isezerano, we asigara ntacyo afite.
Ikindi ngo ni uko guharika bikurura ubukene mu muryango ngo kuko hari abazana undi mugore n’uwa mbere badashoboye kumutunga.
Serugo Michel, uhagarariye urwego rwa MAJ mu Karere ka Burera, rugira inama abaturage ku bijyanye n’amategeko, ahamya ko hagiye hakirwa abantu benshi, bagaragaza ibibazo bijyanye n’ubuharike bwaturutse ku mitungo.
Ariko ngo ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ako karere, bahora basaba abaturage kureka no kurwanya ubuharike. Babasaba gusezerana imbere y’amategeko bababwira ko kandi kuri ubu guharika bisigaye bihanwa n’amategeko.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|