Abaturage bishimiye Nkunganire yashyizwe ku mashyiga ya Rondereza

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), butangaza ko Leta y’u Rwanda yashyizeho nkunganire ku bantu bagura amashyiga arondereza ibicanwa, mu gukumira iyangizwa ry’ibidukikije no kurinda Abanyarwanda imyotsi itera indwara z’amaso n’iz’ubuhumekero, benshi bakaba barabyishimiye.

Abaturage bishimiye Nkunganire yashyizwe ku mashyiga ya Rondereza
Abaturage bishimiye Nkunganire yashyizwe ku mashyiga ya Rondereza

Gahunda ya nkunganire yatangijwe na Leta y’u Rwanda muri 2021 ku bufatanye n’ibigo bya BRD na REG, igenewe guha abaturage amashyiga avuguruye, amashyiga arondereza ibicanwa kandi aramba, ndetse akarengera ibidukikije.

Abaturage bayafata ku bigo byemewe na EDCL bakishyura amafaranga makeya, andi akishyurwa na Leta nka nkunganire.

Ibarura rusange riheruka 2022 rigaragaza ko mu Rwanda mu ngo 3,312,743 Abanyarwanda benshi bakoresha inkwi kandi zigira uruhare mu kugabanya amashyamba, gusohora imyotsi yangiza ikirere ndetse igatera indwara abangana na 76.1%, naho abakoresha amakara bangana na 17.3% mu gihe abakoresha Gaz bari kuri 4.6%.

Mu Ntara y’Iburengerazuba ifite ingo 671,506, abakoresha inkwi bari ku ijanisha rya 83.9%, abakoresha amakara 13.9%, naho abakoresha Gaz bangana na 1.2%.

Karera Issa Umukozi wa REG ukora ishami rishinzwe ingufu z’ibicanishwa n’ikoreshwa ry’amashyiga arondereza, avuga ko hamaze kuboneka amashyiga atandukanye harimo akoresha inkwi, briquette, amakara, Gaz n’amashanyarazi kandi n’andi yaboneka yujuje ibisabwa yakwakirwa mu gihe yabona ibicanwa mu Rwanda.

Agira ati "Kugira ngo umuntu ajye muri gahunda abanza kujyana ishyiga muri EDCL rigapimwa harebwa ubuziranenge, iyo ryujuje ibisabwa rihabwa uburenganzira akajya muri BRD agatangira gucuruza. "

Akomeza avuga ko umuturage ukeneye ishyiga asabwa irangamuntu, hakarebwa uruhare agomba gutanga kuko mbere hakiriho ibyiciro by’ubudehe, nkunganire yatangwaga hagendewe ku byiciro ariko mu gihe byakuweho harebwa uko umuturage yunganirwa ku biciro bitari hejuru.

Karera avuga ko umuturage adashobora guhendwa kuko harebwa amafaranga yatanze.

Kuba hari abantu basanzwe bafite gaz cyangwa amashanyarazi ntibibabuza gufata iyi nkunganire, icyakora kuri Gaz nkunganire itangwa ku mashyiga n’amacupa ya Gaz afite ibiro 6 na 12, ibi bikaba bishingiwe ku muturage ufite ubushobozi bukeya.

Mu myaka ibiri uyu mushinga umze ukora, ingo ibihumbi 200 zimaze guhabwa amashyiga yunganirwa kandi bifasha abaturage kumenya icyo igamije kurusha kwishimira gufata amashyiga.

Harelimana Innocent ukora akazi k’ubunyonzi mu Karere ka Rubavu, avuga ko kwigondera Gaz cyari ikibazo kimugoye bitewe n’ayo yinjiza, ariko kubera nkunganire yizeye ko atahana Gaz n’amashyiga yayo.

Agira ati "Nkurikije ibyo basobanura, izi turazigura, bitandukanye n’ibiciro bisanzwe ku isoko, aho icupa ry’ibiro 12 n’ishyiga bitajya munsi y’ibihumbi 100 ariko nkaba nshobora kuribona ku bihumbi bitarenze 60."

Harelimana avuga ko nubwo kugura Gaz n’andi mashyiga ya rondereza bihenze, ngo n’abakoresha amakara n’inkwi ntiborohewe.

Ati "Gukoresha amakara n’inkwi nabyo ntibyoroshye kuko amakara arahenda, hano i Rubavu umufuka uri hejuru y’ibihumbi 20, kandi ntumara amezi abiri, wakongeraho n’imyotsi no kwanduza ugasanga bigoye, ariko ubwo Gaz n’ishyiga biri ku mafaranga makeya buri wese arishimira kubigura."

Ibigo 25 bimaze kwiyandikisha mu gukwirakwiza amashyiga atangiza ibidukikije, icyakora ibigo 12 ni byo byatangiye gukora nubwo hari uturere nka Rusizi, Nyamasheke na Burera bitarabona abo bakorana mu gihe gukwirakwiza amashyiga atangiza ibidukikije agomba kugera mu turere twose.

Uyu mushinga wo kugeza amashyiga atangiza ibidukikije uzakoresha Miliyoni 15 z’Amayero (arenga Miliyari 20Frw).

Akarere ka Rubavu kaje kwerekwa amahirwe y’amashyiga atangirwa nkunganire yakiriwe neza kuko abaturage bavuga ko bitaborohera kubona ibicanwa.

Mu Karere ka Rubavu ibarura rusange rya 2022 ryagaragaje ko abakoresha inkwi bangana na 56.3% naho abakoresha amakara bageze kuri 38.9%, mu gihe abakoresha Gaz bageze kuri 4%.

Ibarura ryerekana ko benshi bakoresha inkwi bagaragara mu Murenge wa Bugeshi, bagera kuri 89.1%, Mudende 88.4%, Busasamana 85.9% naho Cyanzarwe bari kuri 83.7%.

Mu Karere ka Rubavu abaturage benshi bakoresha amakara baboneka mu mujyi wa Gisenyi, bangana na 66.5%, Rubavu 68.6%, Rugerero 58.2%, naho umurenge ubonekamo abakoresha Gaz benshi ni Gisenyi ifite 26.8%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka