Abaturage baragirwa inama yo kudashyira ibibazo by’umuryango ku karubanda

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mukayiranga Marie Gloriose, avuga ko gushyira ibibazo by’umuryango ku karubanda atari byo bitanga igisubizo kurusha uko abagize umuryango ubwabo babyikemurira cyangwa bagafashwa n’abantu bakuru kandi babanye neza.

Abitangaje mu gihe mu Karere ka Ngoma ngo harimo kwigwa uburyo gahunda ya “Mwiwusenya Turahari”, isanzwe ikorwa mu Murenge wa Sake, yakwira mu Karere kose kuko imaze kubanisha neza imiryango isaga 400 yabanaga mu makimbirane.

Iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 2019, hagamijwe guha abaturage uruhare mu kwikemurira ibibazo by’umuryango aho kubishyira ku karubanda mu Nteko y’abaturage bose.

Ati “Twagiye gukemura ikibazo cy’amakimbirane mu muryango w’abantu bakuze bafite imyaka hejuru ya 70, umusaza aratubwira ati ariko ibibazo byacu tungana gutya murabona muribubivemo? Ati kera ibibazo byacu byakemurwaga n’abo tunganya imyaka.”

Akomeza agira ati “N’ubwo yabivuze mu buryo bwo kunenga ko abagiye mu kibazo cye batabibasha, twahereye aho, dushaka abasaza b’inyangamugayo babanye neza mu Mudugudu batangira kujya baganiriza imiryango ifitanye ibibazo.”

Avuga ko iyi gahunda yatanze umusaruro ukomeye kuko ingo zifitanye amakimbirane zatangiye kujya zishakira abo basaza n’abakecuru bakazifasha mu buryo bw’ibiganiro ndetse ngo benshi bava mu makimbirane.

Avuga ko mu mwaka umwe gusa bari bamaze kwakira no gukemura ibibazo by’amakimbirane mu miryango isaga 240 kandi ibyinshi byarakemuwe neza uretse ngo ibyari byaramaze gufata indi ntera ku buryo bitagarurwa.

Mukayiranga ati “Hari abo ubona byaranze, bigeze kure ariko nk’aba baba bagitangira amakimbirane birakemuka kuko barabaganiriza batabogamye cyane ko baba ari n’abaturanyi, bakabaha igihe cyo kwitekerezaho, bakanasubirayo kureba uko bimeza no kureba ko inama babagiriye bazikurikije.”

Zimwe mu mpamvu zatumye bitanga umusaruro cyane ngo ni uko aba bantu baba ari abasaza kandi basanzwe bazwiho ubunyangamugayo mu Mudugudu.

Mu gukemura ibi bibazo abo byanze ngo bakora raporo y’imiterere y’ikibazo bakayishyikiriza Umukuru w’Umudugudu n’Akagari kugira ngo nabo bashyireho akabo ariko cyane cyane ngo ibyanze n’ubundi ni ibihita bijya mu bunzi cyangwa inkiko.

Kugeza uyu munsi ngo mu Murenge wa Sake bamaze kwakira imiryango ifitanye amakimbirane isaga 400 ku buryo bamwe mu bafashijwe ngo batanga n’ubuhamya bw’uko basigaye babanye neza.

Kubera uyu musaruro, ubu ngo barimo abazaba bagize izi Komite mu yindi Mirenge kugira ngo iyi gahunda ikwire mu Karere kose kugira ngo hakumirwe bimwe mu bibazo byugarije umuryango.

Mu bishobora kongerwamo ngo ukuganiriza imiryango yitegura kubana kugira ngo hunganirwe inama zitangwa n’amadini n’amatorero ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta.

Ati “Tugeze n’aho abakecuru batubwira bati ariko bariya bakobwa n’abasore bagiye gushakana n’ubwo bagenda bakajya ku Murenge no ku rusengero bakabigisha, tubatangiranye mbere yo gushakana byafasha kurusha uko twajya gukemura ibibazo byavutse.”

Avuga ko bishobotse muri Werurwe 2024, iyi gahunda ya “Mwiwusenya Turahari”, ngo ishobora gutangira gukora mu Karere kose ku buryo bigeze no mu rubyiruko byafasha mu kubakangurira kubana byemewe n’amategeko.

Amakimbirane akunze kugaragara mu Miryango mu Karere ka Ngoma ahanini ashingiye ku micungire y’umutungo, ubuharike n’ubushoreke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka