Abaturage bambuye ibitaro bya Gisenyi bazishyuzwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko abaturage bambuye ibitaro bya Gisenyi amafaranga agera kuri miliyoni 200 bazayishyuzwa, naho abatishoboye bakishyurirwa na Leta.

Imwe mu nyubako z'ibitaro bya Gisenyi
Imwe mu nyubako z’ibitaro bya Gisenyi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bubitangaje mu gihe ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi buvuga ko bimaze guhomba miliyoni 200 kubera abaturage badafite ubwishingizi mu kwivuza bagana ibi bitaro bagahabwa serivisi ariko bakabura ubwishyu.

Abaturage bambuye ibitaro bavuga ko bafatwa n’uburwayi batarabona ubwisungane mu kwivuza, bakoherezwa ku bitaro bakabarirwa fagitire iri hejuru aho bamwe bavuga ko babariwe amafaranga ari mu bihumbi 800, abandi ibihumbi magana abiri, ibihumbi ijana kugera kuri miliyoni 200.

Ubuyobozi bw’ibitaro bugerageza kubagumana mu bitaro kugira ngo abafite ababo babishyurire ariko hari abamara igihe kinini batarabona ubwishyu bagataha, nk’uko hari abaganira n’ibitaro bakavugana uburyo bazajya bishyura bakarekurwa bagataha.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste, avuga ko bafitiwe umwenda urenga miliyoni 200Frw bitewe n’abadafite ubwisungane mu kwivuza aho kwishyura 10% bagasabwa kwishyura ijana ku ijana (100%) kandi kudatanga aya mafaranga bigira ingaruka ku mikorere y’ibitaro.

Agira ati “Bigira ingariuka ku mikorere y’ibitaro kuko aya amafaranga ni yo yifashishwa mu kugura imiti ihabwa abandi barwayi, guhemba abakozi no kugura ibindi bikoresho.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko nubwo hari abaturage bambuye ibitaro bya Gisenyi bagomba kwishyurwa kuko bose batari mu cyiciro cy’ubukene cyo gusonerwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko hagomba gukorwa isesengura ku bafitiye umwenda ibitaro kugira ngo abafite ubushobozi bishyuzwe naho abatishoboye bakomeze bafashwe nk’uko Leta isanzwe ibikora.

Uyu muyobozi avuga ko abaturage basanzwe bari mu cyiciro cy’ubukene batazakorwaho kuko baterejwe ibyabo n’ubundi bagira ubuzima bubi.

Umwenda abaturage bo mu Karere ka Rubavu bafitiye ibitaro bya Gisenyi wongeye kuvugwa mu myaka ine ishize ubwo abaturage bari bamaze kwambura Akarere miliyoni 100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubangamiwecyane nimyanyuro ifatirwa mubitaro byagisenyi ahumuntu agemurira umurwayi bakangako yinjirango narangamuntu yitwaje umurwagiyi akabwirirwa , mutubarize kwinjira mubitaro bya byagisenyi kuberiki BISABA irangamuntu

Alias yanditse ku itariki ya: 3-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka