Abanyarubavu bagiye kujya bohereza ibicuruzwa muri Zimbabwe

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyekure, yatangaje ko ashaka guhuza Akarere ka Rubavu n’umujyi wa Mutare muri Zambabwe, bakajya bakora mu bucuruzi n’ibindi.

Amb. Manyekure yasuye uruganda rw'icyayi rwa Pfunda
Amb. Manyekure yasuye uruganda rw’icyayi rwa Pfunda

Ambasaderi Manyekure wasuye imipaka ihuza umujyi wa Goma na Gisenyi, yishimiye imikorere y’imipaka yombi, nubwo ubuhahirane hagati y’imijyi bwagabanutse.

Atangaza ko ibihugu bifitanye umubano mwiza bitanga icyizere ko imishinga ihuriweho, izatanga umusaruro ku baturage babituye.

Ambasaderi Manyekure abishingira ko Akarere ka Rubavu gafite byinshi gahuriyeho n’umujyi wa Mutare ukungahaye ku buhinzi, amahoteri no kuba imijyi yombi ituriye imipaka.

Agira ati “Twagiye twakira ubusabe bw’abatuye mu mujyi wa Mutara, ko bashaka kugirana ubuhahirane n’u Rwanda, turimo kureba imiterere ya Rubavu n’ibyo bakorana, kuko hari ibyo bahuriyeho nko kugira imipaka, Kaminuza, ubutaka bwera, mbese urabona ko hari ibyo bahuriyeho kandi ibihugu byombi byakungukiramo”.

Akomeza avuga ko u Rwanda na Zimbabwe hari ibyo baahuriyeho bindi, nk’umuco n’ubukerarugendo, kandi abatuye ibihugu byombi bashobora kungukiramo.

“Twaje kugira ngo turebe icyo twafasha imijyi yombi mu butwererane”.

Ambasaderi Charity Manyekure afite iminsi asura ibikorerwa mu Karere ka Rubavu, harimo inganda z’icyayi, izitunganya ikawa, imidugudu y’icyitegererezo, inganda zicukura Gazi methane, ubworozi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu hamwe n’uruganda rwa Bralirwa.

Yiteze ko nyuma yo gusura Akarere ka Rubavu, azagira icyo ageza ku batuye umujyi wa Mutara wasabye ubuhahirane n’umujyi wa Rubavu, kandi imijyi yombi ikabyungukiramo.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko biteze kungukira ku buhahirane n’umujyi wo muri Zimbabwe, kuko hari byinshi abashoramari baho bakorera mu Karere ka Rubavu, harimo guteza amahoteli n’ibibuga bya Golf imbere.

Ambasaderi Charity Manyekure (iburyo) na Meya Nzabonimpa Deogratias
Ambasaderi Charity Manyekure (iburyo) na Meya Nzabonimpa Deogratias

U Rwanda na Zimbabwe bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’ubufatanye mu bikorwa biteza imbere ibihugu byombi, aho bashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

U Rwanda na Zimbabwe byiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga, no kwihutisha serivisi za Leta zitangwa binyuze mu ikoranabuhanga, guteza imbere uburezi, ubukerarugendo, ndetse abarimu 158 bamaze koherezwa mu Rwanda mu myigishirize y’ururimi rw’Icyongereza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka