Abajyana amata mu mujyi wa Goma babangamiwe no kwishyurwa nabi

Abanyarwanda bajyana amata mu mujyi wa Goma bavuga ko bahutazwa mu gihe hari umutekano mukeya ndetse bikagorana kubishyura.

Mu Karere ka Rubavu hakusanywa litiro z’amata ku munsi zibarirwa mu bihumbi 300 kandi izirenga ibihumbi 20 zoherezwa mu mujyi wa Goma bikozwe n’amakoperative atatu ajyanayo amata harimo ikorera mu Murenge wa Kanama, ikorera mu murenge wa Kanzenze n’indi ikorera mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu.

N’ubwo umujyi wa Goma utuwe na Miliyoni n’igice by’abaturage bakenera amata avuye mu Rwanda, abayajyanayo bavuga ko ari isoko ryiza ariko rigorana mu bihe by’umutekano mukeya, ndetse bamwe bigatuma bacika intege zo kuyajyana.

Umwe mu bajyana amata utashatse ko amazina ye atangazwa kubera ingendo akorera muri Goma yagize ati, “Tujyanayo nibura litiro ibihumbi 15 ku munsi, barayakira ariko iyo bigeze mu gihe cyo kwishyura kubera ibihe by’umutekano badufata nabi.”

Nzamukosha Anna ukuriye Koperative amata meza iwacu ikorera mu Murenge wa Kanzenze yabwiye Kigali Today ko amata bajyana muri Congo agabanuka bitewe n’uko ibihe by’umutekano bihagaze, ibi akabihera ko bavuye kuri litiro ibihumbi 4 bakaba bageze mu bihumbi 3.

Agira ati “Ubu hari ibihe by’umutekano mucye biragoye, amata tuyafata ku makusanyirizo, ariko iyo tuyagejejeyo abacuruzi bo mu mujyi wa Goma banga kwikuraho amafaranga, bakatwishyura bamaze gucuruza. Gusa hari n’igihe umuriro ubura amata akangirika bagahita badushyiraho igihombo.”

Mu Karere ka Rubavu, amata yazamuye ibiciro kuko bamwe babwiye Kigali Today ko hari aho bayarangura ku mafaranga 400 mu gihe ahandi bayagura kuri 350, cyakora kure y’imijyi ngo hari aho igiciro kigera kuri 320.

Byari bisanzwe ko amata ajyanwa mu mujyi wa Goma abarirwa muri litiro ibihumbi 15 ariko yariyongereye kubera umutekano mucyeya uri muri Teritwari ya Masisi aho bitorohera abarozi baho kuzana amata mu mujyi wa Goma.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu muri 2021 bwari bwatangaje ko habarurwa aborozi bagera ku bihumbi 11 n’inka ibihumbi 25. Hakaba haboneka Litiro ibihumbi 350 binyuzwa ku makusanyirizo, n’ubwo hari andi ajyanwa n’abaturage muri Congo andi akajyanwa mu ruganda rwa Mukamira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka