Abahungutse bava Kongo bashyikirijwe amazu atanu yo kubamo

Minisitiri ushinzwe gucunga Ibiza no gucyura Impunzi, Seraphine Mukantabana, yashyikirije amazu 5 Abanyarwanda bahungutse bavuye muri Kongo.

Imanizabayo Angelique, ufite abana bane, avuga ko yari acumbikiwe mu cyumba kimwe na cyo kiva, ariko ngo abonye inzu y’ibyumba bitatu irimo sima avuga ko atari kuzabasha kwiyubakira.

Amwe mu mazu bashyikirijwe.
Amwe mu mazu bashyikirijwe.

Yagize ati “Nta magambo yo gushimira nabona, gusa ndanezerewe ku bwo kubona aho kuba n’abana banjye bararaga mu ivu tubyigana mu kumba kamwe."

Imanizabayo avuga ko uretse inzu, banigishijwe imyuga, ndetse banahabwa amatungo, Imbuto y’ibirayi ndetse n’imiti.

Nyirarukundo Louise, wahungutse mu 2013, avuga ko akiri i Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru yabwirwaga ko abahungutse bashyirwa Ku maradiyo na Televiziyo ubundi bakwicwa.

Ngo byatumye ataha yikandagira ariko ageze mu Rwanda ngo yakiriwe neza ndetse afashwa gusubira mu buzima bwiza harimo inzu, kwigishwa ubudozi baranamworoza.

Minisitiri Mukantabana Seraphine ashyikiriza umwe muri bo inzu yubakiwe.
Minisitiri Mukantabana Seraphine ashyikiriza umwe muri bo inzu yubakiwe.

Amazu yatanzwe yubatswe binyuze mu mushinga wo gusubiza abatahuka mu buzima busanzwe, MIDIMAR ifatanya na One UN.

Muri uyu mushinga, abahungutse bafashwa mu kubona amacumbi, ubwisungane mu kwivuza, guhabwa amatungo, guhabwa imbuto zo guhinga, uburezi ndetse no kwigishwa imyuga.

Mu myaka itatu uyu mushinga utangiye, umaze gufasha abagenerwabikorwa babarirwa mu bihumbi birindwi.

Muri bo, harimo impunguke 80% naho 20% basigaye bon go ni abaturage batishoboye bari mu gace ukoreramo.

Uyu mushinga Ufite ingengo y’imari ya miliyoni 11 z’amadolari y’Amerika azakoreshwa kugeza muri 2018. Amazu batashye mu gihugu hose akaba abarirwa muri 40 harimo 15 yubatswe mu Karere ka Nyamagabe, 5 mu Bugesera, 7 Rubavu n’andi 8 i Nyabihu.

Abigishijwe imyuga binyuze muri uwo mushingo bo ngo ni 790. Mu byo bize harimo gufotora, gusudira, ubukanishi, gukora inkweto, kuboha uduseke, kubaza, kudoda, no kubaka.

Minisitiri Mukantabana ashishikariza abahungutse gukoresha amahirwo bahabwa, binyuze muri uwo mushinga, mu kwiteza imbere no kubaka igihugu, agasaba abafite abo bazi bakiri mu mu buhunzi kubashishikariza gutaha mu gihugu cyabo bakava mu buzima bubi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ngira ngo nonrho ntabwo bazongera kubeshywa ngo baricwa ahubwo utashye afatwa neza dore noneho babahaye inzu zo kubamo

Candice yanditse ku itariki ya: 5-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka