Uwikuba ku mugore, uzamukorakora akaboko kazahiraho -Mayor Ndayisaba

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanije na Polisi y’igihugu baburiye abantu bishimisha bishingiye ku gitsina, nko kwikuba ku bagore n’abakobwa, kubakorakora cyangwa kubabwira amagambo y’urukozasoni; cyane cyane mu gihe abantu bari mu ngendo mu binyabiziga, ko ibihano bikarishye byashyiriweho abazarenga kuri ayo mategeko.

Ngo ni mu rwego rwo kwirinda ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa cyane cyane mu binyabiziga bitwara abagenzi benshi, n’ubwo itegeko ari rusange rireba n’abandi bantu bose bazafatirwa mu bikorwa n’amagambo bigamije kwishimisha bishingiye ku gitsina, nk’uko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba yabivuze.

Abayobozi b'umujyi wa Kigali na Polisi bihanangirije abishimishimiriza ku gitsinagore bishingiye ku gitsina cyane cyane mu modoka zitwara abantu benshi.
Abayobozi b’umujyi wa Kigali na Polisi bihanangirije abishimishimiriza ku gitsinagore bishingiye ku gitsina cyane cyane mu modoka zitwara abantu benshi.

Mu kiganiro Umujyi wa Kigali na Polisi bagiranye n’abahagarariye ibigo bitwara abagenzi hamwe n’abanyamakuru ku wa kane tariki 05/3/2015, Mayor Ndayisaba yagize ati “Uwikuba ku mugore cyangwa umukobwa, Uzamukorakora, uzashyiraho ukuboko kuzashya kandi ntazagire ngo ntitwamuteguje”.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yanihanangirije abamotari bajyana abagore cyangwa abakobwa babasimbiza kugira ngo babegere, ko nabyo ari ibyaha bifatwa kimwe nko kubakorakora cyangwa kubegera bagamije kwishimisha bishingiye ku gitsina.

Yavuze ko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego zigengwa nawo, Polisi y’igihugu, inkiko, ubushinjacyaha n’amagereza ngo byiteguye. Abaturage cyane cyane abakorerwa ihohoterwa, basabwa kuzajya bihutira kwandika ubutumwa bugufi kuri telefone cyangwa guhamagara inzego zishinzwe umutekano.

Abanyamakuru n'abakuriye ibigo bitwara abagenzi mu kiganiro n'Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi y'igihugu.
Abanyamakuru n’abakuriye ibigo bitwara abagenzi mu kiganiro n’Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi y’igihugu.

Muri buri modoka itwara abagenzi ngo hazashyirwamo nimero zahamagarwaho kandi abakozi bo muri yo bakazasabwa kujya batanga ubutumwa bwo kwihanangiriza abafite imigambi yo kwishimisha bishingiye ku gitsina.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo y’185, kigenera umuntu uzagaragarwaho kwishimisha bishingiye ku gitsina ku bagore cyangwa abakobwa, igifungo kuva ku mwaka umwe kugera kuri itatu, ndetse n’ihazabu kuva ku bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda kugera ku bihumbi 500; nk’uko Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Rogers Rutikanga yabyibukije.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Sinshyigikiye abakorakora abakobwa n’abagore b’abandi ariko nanone kubona ibimenyetso by’iki cyaha bizagorana mba ndoga Rukimirana. Kereka abakobwa nibambara amakanzu afata abagabo igihe babakozeho babigambiriye kandi akaba afite ubushobozi bwo kutazarenganya uzabakoraho biturutse ku kuba umushoferi afashe feri bitunguranye cg ikinyabiziga ubwacyo n’umubyigano.Ahubwo iyaba byashobokaga abashyiraho amategeko bagashyiraho n’imodoka zitwara bashiki bacu gusa natwe tukagira izacu naho ubundi ndabona tugowe tu!

Peter Kagabo yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Bitangirira mukuvuga bikavamo gukora ibibi mubibaceho kabisa

Jeff yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Ariko ngirango aho kwica gitera wakwica ikibimutera. yego hari ababa bashaka kwikinga mu kiza, ariko impamvu ituma bagera ku migambi yabo ikwiye kubanza kuvaho. Niba se imodoka ari ikirongozi abantu bakagenda bahagaze iyo shoferi afashe feri, cyangwa ageze mu ikorosi urumva bigenda gute. Ibi byanyibukije kera twiga ku kibuye, batarashyiramo kaburimbo, twagendaga muri za Toyota Stout zifite carosori. mu modoka bashyiragamo abantu benshi.Iyo utagiraga amahirwe yo kubona Bus ya ONATRACOM, wagendaga muri Toyota Stout. Rimwe umukobwa twari twegeranye yaramprofise akajya anyitsindagiraho , gusa nari nkiri muto ntabwo namenye impamvu. Mbyibutse ari uko mbonye iyi nkuru. Icyo navuga ni uko atari abagabo gusa bahohohotera abagore, n’abagore bashobora guhohotera abagabo.
Ariko reka dutekereze, n’ubwo abagore bareclama, ubu abagabo bose bafashe umugambi wo kutongera gushishira abagore, bikamara icyumweru, ntiwasanga hari abatangiye kuvuga ko abagabo sinzi uko bayabagendekeye? HaHAHAAHAH

kk yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka